Kigali

Cristiano yasobanuye uko umuryango we wagowe no kujya mu Barabu, ahakana ibyo kujya gushakayo amaronko

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:22/11/2024 15:30
0


Rutahizamu w'ikipe y'igihugu ya Portugal na Al Nassr, Cristiano Ronaldo, yavuze ko kujya gukina muri Arabia Saudite byagoye abagize umuryango we ndetse avuga ko atagiye muri iki gihugu gushaka amafaranga ahubwo yagiye kwegukana ibikombe.



Ibi uyu mukinnyi ubitse Ballon d'Or 5 yabitangarije mu kiganiro mbarankuru cya Netflix kigaruka kuri shampiyona ya Arabia Saudite "Saudi Pro League".

Cristiano Ronaldo yerekanye uko umuryango we ugizwe n'umugore we, Georgina Rodriguez n'abana batanu wagowe n'ibirimo umuco ndetse no gukumbura ku mugabane w'Iburayi ubwo yari akimara kwerekeza mu ikipe ya Al Nassr.

Yagize ati "Mu ntangiriro, ibintu byose ntabwo byari byoroshye. Umuco wari utandukanye kandi umuryango wanjye ni igice kingize ndetse ujyana nanjye aho ngiye hose. Rimwe na rimwe, abana bakumburaga Uburayi. Nibisanzwe, nta kintu na kimwe muri ubu buzima kuba cyoroshye."

Yakomeje avuga ko abaturage bo muri Arabia Saudite ari abantu beza. Ati: “Abaturage bo muri Arabia Saudite ni abantu beza cyane. Ni abantu nkanjye baba bashaka gutanga.”

Uyu mukinnyi ufatwa nk'umwe mu beza Isi y'umupira w'amaguru yagize yakomeje avuga ko atagiye muri Arabia Saudite gushaka amafaranga ko ahubwo yagiye gutwara ibikombe.

Yagize ati "Ndi hano ngo ntsinde, ngo ntware ibikombe, kugira ngo Al Nassr irusheho kuba nziza, kugira ngo shampiyona yo yo muri Arabia Saudite irusheho kuba nziza".

Yakomeje agira ati: "Ndashaka gutsinda, ndashaka gusiga umurage. Iki ni cyo nshaka. Iyi niyo mpamvu ndi hano. Baramfasha nanjye nkabafasha, turi umwe".

Cristiano Ronaldo yerekeje muri Arabia Saudite mu ikipe ya Al Nassr mu kwezi kwa Mbere kwa 2023 nyuma yo gusesa amasezerano yari afite muri Manchester United k'ubwumvikane. 

Kugeza ubu ni we mukinnyi uhembwa amafaranga menshi ku Isi aho ahembwa angana na Miliyoni 170 z'Amapawundi ku mwaka.

Cristiano Ronaldo avuga ko umuryango we wagowe no kwisanga muri Arabia Saudite 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND