Nyuma y’ibiruhuko by’imikino mpuzamahanga, shampiyona y’u Bwongereza "English Premier League" iragarutse nta guhagarara kugeza muri Werurwe. Iyi shampiyona ikunzwe cyane ku isi itegerejwe n’abakunzi ba ruhago, cyane ko iri mu gihe cy’imikino ikomeye.
Liverpool iri mu bihe byiza byayo aho iri ku mwanya wa mbere muri Premier League no muri Champions League, imaze gutakaza amanota mu mikino ibiri gusa uyu mwaka.
Umutoza wayo mushya Arne Slot yayihaye ubudahangarwa buteye ubwoba, ikaba ifite amanota atanu irusha Manchester City iyikurikiye. Liverpool iri ku mwanya wa mbere n’amanota 28.
Icyakora, Man City ni imwe mu makipe afite amateka yo kugaruka inyuma ikisubiraho igahatana mpaka itwaye ibikombe. Man City iragaruka mu mwuka mwiza nyuma y’uko Guardiola amaze kongera amasezerano, ariko nyuma yo gutsindwa imikino ine yikurikiranya, hari byinshi ategerejweho.
Liverpool na City zizahura mu mukino utegerejwe cyane tariki ya 01 Ukuboza kuri Anfield, bikaba
byitezwe ko ushobora kugira byinshi uvuga ku ikipe izaba iyoboye shampiyona.
Manchester United igiye gukina umukino wa
mbere mu maboko ya Ruben Amorim, umutoza mushya wasimbuye Erik ten Hag. Amorim
azakoresha uburyo bwa 3-4-3, butandukanye cyane n’ubwari busanzwe bukoreshwa na Ten Hag.
Nubwo azaba afite igihe gito cyo kwitegura
kubera abakinnyi benshi bari bari mu mikino mpuzamahanga, abakunzi b’iyi kipe
barizera ko azongera kugarura intsinzi. Ku Cyumweru, Ruben Amorim azahura na
Ipswich Toujn, umukino ushobora kuba ishusho y'icyerekezo gishya cya United.
Ukwezi k’Ukuboza kuzuyemo imikino myinshi.
Amakipe nka Liverpool, Chelsea, Tottenham na Manchester United afite imikino
icyenda mu kwezi kumwe. Ibi bituma abatoza bagomba kwitondera guha abakinnyi
umwanya wo kuruhuka kuko imvune zishobora kwiyongera.
Amakipe nka Nottingham Forest na Brighton
afite imikino mike (itandatu), bikaba bishobora kubafasha kurwana kuza mu myanya myiza muri shampiyona.
Imvune nazo ni ikibazo gikomeye. Abakinnyi icyenda barimo Trent Alexander-Arnold, Bukayo Saka, na Declan Rice ntibari mu myitozo ya vuba kubera ibibazo by’ubuzima.
Liverpool itegereje kureba niba
umuzamu Alisson Becker azagaruka mu kibuga nyuma y’imvune yari amaze ibyumweru
bitandatu afite.
Ku rundi ruhande, Tottenham yahuye n'ikibazo gikomeye nyuma yo guhagarikwa kwa Rodrigo Bentancur imikino irindwi kubera amagambo y’irondaruhu yakoreye mugenzi we Son ukomoka muri Koreya.
Uyu mukinnyi
ashobora gukomeza gukina muri Europa League gusa, ariko muri Premier League ntabwo azakina kugeza ku wa 26 Ukuboza.
Shampiyona y'u Bwongereza igiye kugaruka Liverpool ari iya mbere
Manchester United izakina umukino wa mbere iri gutozwa na Ruben Amorim
TANGA IGITECYEREZO