Kigali

Abanya-Libya barashinja Nigeria kwitsindisha ku mukino w'Amavubi

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:22/11/2024 11:18
0


Ikinyamakuru cyo muri Libya cyitwa Akhbar cyanditse ko ikipe y'igihugu ya Nigeria yitsindishije ku mukino w'Amavubi kugira ngo ibuze ikipe y'igihugu ya Libya kuba yagira amahirwe yo kujya mu gikombe cy'Afurika cya 2025.



Ku wa Mbere w'iki Cyumweru tariki 18 Ugushyingo 2024, ni bwo ikipe y'igihugu ya Nigeria yakiriye Amavubi kuri Godswill Akpabio Stadium. Ni mu mukino warangiye Amavubi atsinze ibitego 2 bya Mutsinzi Ange na Nshuti Innocent kuri 1 cyatsinzwe na Samuel Chukwueze.

Nyuma y'uyu mukino, ikinyamakuru cyo muri Libya cyitwa Akhbar cyanditse inkuru ishinja ikipe y'igihugu ya Nigeria kwitsindisha bijyanye n'uko umutoza wayo yari yakoze impinduka 7 ku bakinnyi basanzwe babanzamo.

Muri iyi nkuru cyagize kiti: "Umukino wahuje Nigeriya n'u Rwanda watunguye abafana ba Libya. Abafana bari biteze ko Nigeria izatsinda neza, bigakomeza ibyiringiro byabo mu gihe ikipe y'igihugu yabo yaba itsinze Benin. 

Ariko ibyabaye bitandukanye n'ibyari byitezwe. Igitego kimwe cya Nigeria cyahindutse ugutsindwa ibitego bibiri. Ibyabaye byateye ukwibaza ibibazo byinshi: Nigeria yatsinzwe nkana kugira ngo Libiya ivemo".

Iki kinyamakuru cyanditse ibi nyuma y'uko n'ubundi ikipe y'igihugu ya Libya yagiranye ibibazo n'iya Nigeria. Libya yakiriye nabi Nigeria, biyiviramo guterwa mpaga.

Iyo Amavubi atsindwa na Nigeria, Libya igatsinda Benin, icyo gihe Libya niyo yari guhita ikatisha itike ikazamuka mu itsinda ari iya Kabiri. Byarangiye mu itsinda D Nigeria na Benin arizo zikatishije itike y'igikombe cy'Afurika cya 2026 kizabera muri Morocco.

Abanya-Libya barashinja Nigeria kwitsindisha ku mukino w'Amavubi 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND