Kigali

NBA: Boston Celtics bahagaritse umuvuduko wa Cleveland Cavaliers, Westbrook yandika amateka -VIDEO

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:20/11/2024 11:51
0


Boston Celtics begukanye intsinzi y’ishiraniro mu mukino batsinzemo Cleveland Cavaliers ku manota 120-117, bahagarika urugendo rw’imikino 15 Cavaliers bari bamaze batsinda nta n’umwe batsinzwe. Jayson Tatum yahize abandi mu mukino, atsinda amanota 33, anafasha Celtics kuzamura izina ryabo muri NBA uyu mwaka.



Celtics babanje kwerekana imbaraga nyinshi, aho basaruye amanota 22 ya “three-pointers.” Nubwo Cleveland yagaragaje imbaraga mu gice cya kabiri bagabanya ikinyuranyo, Boston yerekanye ubunararibonye bwabo, birinda kumanika amaboko kugeza umukino urangiye.

Jayson Tatum wa Boston Celtics, yatsinze amanota 33 harimo atandatu yavuye ku makosa yakorewe bagenzi be, anakora rebounds 12 na assists zirindwi. Nyuma y’umukino, Tatum yavuze ko imikino myinshi ya playoffs Celtics bamaze gukina ari yo yabafashije kurushaho gutsinda uyu mukino, Ati "NBA yuzuye amakipe afite impano. Ibintu bitandukanye biraba, ariko uko ubikemura nibyo bigaragaza urwego rwawe''.

Umutoza wa Cavaliers, Kenny Atkinson, yemeye ko ikipe ye yaje gukina uyu mukino adafite imbaraga zingana n’izari zikenewe. Ati "Boston yaje ifite imbaraga nk’iz’abakina umukino wa nyuma (playoffs), ariko twe twakinnye nk’aho ari umukino usanzwe,"

Boston Celtics yagiye kuruhuka iri imbere ku manota 65-48 nyuma yo gukina igice cya mbere cyihuta cyane. Mu gice cya kabiri, Celtics bazamuye ikinyuranyo kugera ku manota 21, ariko Cleveland yaje kwihagararaho, igabanya ikinyuranyo kugera ku manota abiri gusa (88-86). Icyakora, Tatum yagaragaje ubushobozi bwe mu minota ya nyuma y’umukino, atsinda amanota atatu akomeye, atuma Boston igumana icyizere cyo gutsindwa.

Ku ruhande rwa Cavaliers, Donovan Mitchell yatsinze amanota 35, mu gihe Evan Mobley yagaragaje imbaraga atsinda amanota 22, rebounds 11, na assists 6.

Westbrook yanditse  amateka yihariye muri NBA

Ahandi muri NBA, Russell Westbrook yabaye umukinnyi wa mbere mu mateka wagize “triple-doubles” 200. Ibi byabaye mu mukino Denver Nuggets na Memphis Grizzielies, aho yatsinze amanota 12, agatanga rebounds 10, ndetse na assists 14, agafasha ikipe ye gutsinda Memphis Grizzlies ku manota 122-110.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND