Rafael Nadal umwe mu bakinnyi b’abahanga kandi b’icyitegererezo muri Tennis, yasezeye ku mukino yakoreyemo ibitangaza akanakundwa na benshi ku isi.
Byari amarira ku maso, agahinda ku bakunzi ba Tennis Ball mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri itariki 19 Ugushyingo 2024 mu mujyi wa Malaga, mu gihugu cya Espagne.
Umukino wa nyuma Rafael Nadal yakinnye mu irushanwa rya Davis Cup warangiye atsinzwe n’Umuholandi Botic van de Zandschulp ku bitego 6-4, 6-4, bishyira akadomo ku rugendo rwe rwamaze imyaka 20.
Mu kibuga cyuzuye abafana batabashije guhisha
amarangamutima, Nadal w’imyaka 38 yavuze ijambo agaruka ku byo yakoze mu buzima bwe
bwo gukina Tennis, agira ati "Nsezeye
nishimye kandi nishimiye umurage nsize"
Mu ijambo rye ry’iminota 15, Nadal yatangaje ko asezeye uyu mukino atuje ku mutima, kuko yagerageje kuba umuntu mwiza kandi asize umurage wishimirwa na buri wese.
Ati: "Ikintu cy’ingenzi nakoraga ni
ukwihatira kuba umuntu mwiza, kandi nizeye ko mwabibonye, nsezeye ku mukino wa
Tennis ariko nishimiye inshuti nyinshi nagize mu rugendo rwose."
Nadal yongeye gushimira cyane abafana be,
cyane cyane abo muri Espagne, avuga ko imyaka irenga 20 yamaze mu kibuga
yamweretse urukundo rudasanzwe rw’abafana ku isi yose.
Nubwo yakinnye umukino wa nyuma mu mateka ye, ibyifuzo byo gusoza atsinda ntibyashobotse. Ni nyuma yo gutsindwa umukino we wa nyuma ndetse na Espagne igasezererwa muri Davis Cup.
Nadal yagize ati: "Ni
ukuri, ibintu ntibyagenze uko twabishakaga. Naritanze uko nshoboye, ariko
umubiri wanjye wambwiye ko udashaka gukomeza gukina Tennis, kandi ngomba
kubyakira."
Nadal yavuze ko nubwo atsinzwe, yabashije
gusoza urugendo rw’ubuzima bwe bwa Tennis yishimira amahirwe yagize yo gukora
ibyo yakundaga.
Nadal asize amateka adasanzwe mu mukino wa
Tennis, harimo ibikombe 22 bya Grand Slam byamugize icyamamare ku isi yose.
Yabaye icyitegererezo muri Davis Cup, aho yari afite agahigo ko kudatsindwa mu
mikino 29 yikurikiranya kugeza kuri uyu mukino wa nyuma.
Nadal yashimiye umuryango we, ikipe
yamufashije, n’inshuti ze zose, avuga ko ibyo byose atari kubigeraho atabagize
hafi. Ati "Ndashimira umuryango wanjye, ikipe yanjye n’inshuti zanjye.
Sinshidikanya ko mwagize uruhare mu rugendo rwose. Ngenda, nishimira ibyo
twagezeho."
TANGA IGITECYEREZO