Ibihugu 24 bizitabira irushanwa rya Total Energies CAF Africa Cup of Nations (AFCON) 2025 byamaze kumenyekana. Mozambique ni yo yabaye igihugu cya nyuma kibonye itike nyuma yo gutsinda Guinea-Bissau ibitego 2-1 mu mukino wabaye ku wa Kabiri.
Iri rushanwa rikomeye ku mugabane wa Afurika rizabera mu gihugu cya Maroc kizakira iri rushanwa, bityo kikaba cyarabonye itike nta mukino n’umwe gikinnye mu gushaka itike.
Biteganyijwe ko iri rushanwa rizatangira mu Ukuboza umwaka utaha, rikazitabirwa n’amakipe
akomeye ndetse n’amashya ashaka kwerekana ko ashobora kwigaragaza ku rwego rwa
Afurika.
CAN [AFCON 2025] izahuriza hamwe ibihugu
bikomeye mu mupira w’amaguru, harimo ibyigeze kwegukana iki gikombe n’ibishaka
kuzamura izina ryabyo. Muri byo harimo Senegal iyoboye urutonde rwa
FIFA muri Afurika, yitezweho gukomeza gusigasira ishema ryayo.
Algeria yigeze gutwara iki gikombe muri 2019, nayo yamaze kwemeza
ko yiteguye kwerekana ko itakubiswe n’umuyaga, Côte d’Ivoire, ifite
igikombe giheruka cyatanzwe mu 2023, nayo izaba yitezweho kuguma kuba ku
isonga, Nigeria, Tunisia na Afurika y’Epfo, amakipe y’amateka
akomeye nayo yamaze kubona itike yo kujya mu gikombe cya Africa.
Abakunzi b’umupira w’amaguru
bazabona amakipe amaze igihe adakina AFCON, harimo Botswana izitabira
nyuma y’imyaka 12, ndetse na Zimbabwe itaragaragayemo mu bihe bya vuba
kubera impamvu zitandukanye. Ibyo bigaragaza uko imikino y’umupira w’amaguru
muri Afurika iri gukura ndetse n’ibihugu byinshi bikagerageza guhangana.
Umukino Mozambique yakinnye na
Guinea-Bissau wabaye ingenzi cyane kuko ari wo washyize akadomo ku bagombaga
kuzitabira. Ku ntsinzi y’ibitego 2-1, Mozambique yabonye intsinzi itazibagirana
yayihaye itike yo kwitabira igikombe cya Africa.
Urutonde
rw’Ibihugu 24 bizitabira
1.
Maroc (Izakira irushanwa)
2.
Burkina Faso
3.
Cameroun
4.
Algeria
5.
DR Congo
6.
Senegal
7.
Misiri
8.
Angola
9.
Equatorial Guinea
10. Côte d’Ivoire
11. Uganda
12. Afurika y’Epfo
13. Gabon
14. Tunisia
15. Nigeria
16. Zambia
17. Mali
18. Zimbabwe
19. Comoros
20. Sudan
21. Benin
22. Tanzania
23. Botswana
24. Mozambique
TANGA IGITECYEREZO