Kigali

Kylian Mbappé ashobora kwamburwa inshingano zo kuba Kapiteni w'u Bufaransa

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:20/11/2024 7:50
0


Rutahizamu w'ikipe ya Real Madrid, Kylian Mbappé ashobora kwamburwa inshingano zo kuba kapiteni w'ikipe y'igihugu y'u Bufaransa zigahabwa myugariro wa Liverpool,Ibrahima Konate.



Umwe mu bakinnyi batari mu bihe byiza ni Kylian Mbappé nyuma y'uko agiye mu ikipe ya Real Madrid benshi bamwitezeho ibitangaza ariko akaba atarabasha kugira byinshi akora.

Ntabwo ari muri iyi kipe gusa ahubwo no mu ikipe ye y'Igihugu y'u Bufaransa naho niko bimeze dore ko byatangiriye muri Euro yaberaga mu gihugu cy'u Budage dore ko yayivuyemo nta gitego kitari icya peniliti abashije gutsinda.

Ibi byabaye nyuma y'uko ahawe inshingano zo kuba kapiteni w'u Bufaransa ndetse benshi mu bafana bakagaragaza ko bishobora no kuba aribyo byamushyizeho igitutu bikaba bituma atitwara neza.

Nyuma y'ibi mu minsi ishize Kylian Mbappé ntabwo yitabiriye imikino y'ikipe y'igihugu y'u Bufaransa inshuro ebyiri none ikinyamakuru Talk Sports cyanditse ko uyu mukinnyi ashobora kwamburwa inshingano zo kuba kapiteni. 

Ibi bije nyuma y'uko n'ubundi ku wa Mbere w'iki Cyumweru ikinyamakuru L'Equipe cyari cyanditse ko uyu mukinnyi agiye kugirana ibiganiro n'umutoza Didier Deschamps bigaruka ku bijyanye no kuba kapiteni.

Umwe mu bahabwa amahirwe yo kuba yahita afata izi nshingano ni myugariro wa Liverpool, Ibrahima Konate. Mu gihe uyu bitakunda zafatwa na N’Golo Kante cyangwa Aurelien Tchouameni.

Aba bakinnyi bose uko ari batatu babayeho ba kapiteni b'u Bufaransa mu mukino iheruka ubwo Kylian Mbappé atari yitabiriye.

Kylian Mbappé ushobora kwamburwa inshingano zo kuba kapiteni w'u Bufaransa 

Ibrahima Konate niwe uhabwa amahirwe menshi yo gusimbura Kylian Mbappé mu gihe yaba yambuwe inshingano zo kuba kapiteni 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND