Abagize ikipe y’igihugu y’u Rwanda "Amavubi" bamaze kugera i Kigali nyuma yo kuva muri Nigeria aho u Rwanda rwatsinze ibitego bibiri kuri kimwe ariko rukabura itike yo kujya mu gikombe cya Africa cya 2025.
Kuwa Mbere kuri Godswill Akpabio Stadium ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, yatsinze Nigeria bwa mbere mu mateka, gusa biba iby'ubusa ibura itike yo kujya mu gikombe cy'Afurika cya 2025 kizabera muri Morocco nyuma y'uko Libya inganyije na Benin.
Nyuma yo gutsinda
Nigeria ariko ikipe y’igihugu "Amavubi" ntikomeze mu gikombe cya Africa, ku
mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri itariki 19 Ugushyingo 2024 yagarutse mu Rwanda
aho agiye gutegura imikino afite imbere by’umwihariko mu gushaka itike yo kujya
mu gikombe cya Africa cy’abakinnyi bakina mu bihugu bavukamo (CHAN).
Nyuma yo kugera
mu Rwanda abakinnyi batandukanye ndetse n’umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda baje
bakubita agatoki ku kandi, bavuga ko amahirwe yo kujya mu gikombe cya Africa
aciye u Rwanda mu myanya y’intoki, ariko bakuye amasomo atandukanye muri iyi
mikino.
Umuzamu wa mbere
w’ikipe y’igihugu "Amavubi )", Ntwali Fiacre yagize ati: “Natwe byaratubabaje nk’abakinnyi
kuba tutaragiye mu gikombe cya Africa, numva ko hari amasomo azadufasha mu
mikino iri imbere izaza dukuyemo, ndumva ari cyo turi guharanira ibintu bigenda
intambwe ku ntambwe."
Ntwali Fiacre
abona muri uru rugendo rwashenguye u Rwanda harabayeho ukwitanga kuko ni bwo
rwasoza itsinda rufite amanota umunani. Ati“ Ndumva ari ubwa mbere u Rwanda
rwagira amanota umunani, ubwo nizeye ko ikindi gihe tuzabona itike tukanabona
amanota meza."
Yashimangiye ko u Rwanda rufite umutoza mwiza. Ati “Umutoza ni mwiza nk’uko mwese
mubibona, ni umutoza utuma dushyira hamwe kandi abashije kugira amanota umunani,
kandi ntekereza ko n’ubwo twagiye muri CAN ya 2004 u Rwanda rutigeze rugira
amanota 8.
Ubwo umukino
wakinwaga mu gice cya kabiri Ntwali Fiacre yavuye mu kibuga yavunitse, ariko
uyu mukinnyi yavuze ko bidakanganye cyane. Ati“ Imvune yanjye ndibaza ko atari ibintu
bikomeye, ejo nzajya guca muri MRI ni bwo nzamenya uko byifashe ariko ntabwo
bikanganye, ejo nibwo nzabimenya."
Umutoza w’Amavubi, Trosten Trank Spitller we yavuze ko n’ubwo u Rwanda rutagiye mu gikombe cya
Africa hari ibyo kwishimira rwakoze, usibye ko hari n’ibyababaje abanyarwanda
byabaye muri iyi mikino yo gushaka itike y’igikombe cya Africa.
Frank Trosten Spitller
yagize ati: “ Wari umukino ukomeye kugera urangiye. Ni byo twatsinze umukino
kandi turi mu mwuka mwiza n’ubwo tutabonye itike yo kujya mu gikombe cya
Africa, ariko twakoze buri kimwe cyose cyashobokaga.
Umukino
waduhuje na Libya niho twaburiye amahirwe kandi twari twakoze uburyo bwinshi,
ariko mu buzima bibaho.
Iyi mikino
tumaze gukina hari imikino twababajwe na Benin ndetse n’iyo twitwayemo neza
harimo no kunganya na Nigeria i Kigali. Umukino navuga twatakaje bikatubabaza
cyane ni uwo Libya yadutsindiye hano i Kigali, undi mukino watugoye ni uwa Benin
ariko bafite ba rutahizamu beza."
Uyu mutoza yatangaje
ko abayobozi ba FERWAFA bamusabye kongera amasezerano ye ariko yirinda kugira
icyo atangaza. Ati: “Bambwiye ko bashaka ko nakongera
amasezerano, bampaye imbanzirizamushinga ariko kugeza ubu nta gitekerezo
nabitangaho."
U Rwanda n’ubwo
rwatsinze Nigeria mu mukino wa Gatandatu mu gushaka itike y’igikombe cya Africa
cya 2025, ntabwo rwabonye itike kuko rwasoje ari u rwa gatatu n’amanota
umunani. Amakipe yagiye mu gikombe cya Africa mu itsinda D ni Nigeria na Benin.
TANGA IGITECYEREZO