Kigali

Amavubi yazamutseho imyanya ibiri ku rutonde rwa FIFA, Nigeria imanukaho 10

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:20/11/2024 8:02
0


Ikipe y'igihugu y'u Rwanda 'Amavubi' yazamutseho imyanya ibiri ku rutonde ngarukakwezi rw'Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru ku Isi, FIFA nyuma yo gutsinda Nigeria yamanutseho imyanya 10.



Ni ibigaragara muri 'system' isanzwe ikoreshwa na FIFA mu kubara amanota ndetse no kugena uko amakipe akurikirana buri kwezi.

Kuri uru rutonde rw'ukwezi k'Ugushyingo, Amavubi yisanze yazamutseho imyanya ibiri ava ku mwanya w'i 126 ajya ku mwanya w'i 124. Yiyongeyeho amanota 6.07 aho kuri ubu muri rusange afite amanota 1,136.11.

Ibi bibaye nyuma y'uko ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, iheruka gutsindwa n'ikipe y'igihugu ya Libya igitego 1-0 mu mukino wabereye muri Stade Amahoro ariko ikaza gutsindira Nigeria iwayo ibitego 2-1 mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya Afurika cya 2025 kizabera muri Morocco.

Nubwo a u Rwanda rwatsinze Nigeria ariko ntabwo byarubujije kubura itike yo kujya mu gikombe cy'Afurika cya 2026 nyuma y'uko rusoreje iyi mikino ruri ku mwanya wa 3.

Nta mpinduka nyinshi zabaye mu myanya 15 ya mbere ku Isi aho Argentine, u Bufaransa, Espagne, u Bwongereza, Brésil, u Bubiligi, u Buholandi, Portugal, Colombia n’u Butaliyani biri mu bihugu 10 bya mbere.

Muri Afurika, ibihugu bitandatu bya mbere ni Maroc, Sénégal, Misiri, Algeria, Cote D'Ivoire na Nigeria. 

Ikipe y'igihugu ya Nigeria nubwo iri mu myanya itandatu ya mbere muri Afurika ariko ku Isi yamanutseho imyanya 10 nyuma yo gutsindwa n'Amavubi ndetse ikananganya na Benin.

Muri rusange umwanya mwiza Amavubi yagize mu mateka kuri uru rutonde ngarukakwezi rwa FIFA ni uwa 68 muri 2015 ubwo yatozwaga n'Umwongereza Stephane Philip Constantine.

Amavubi yazamutseho imyanya 2 ku rutonde rwa FIFA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND