Umunyezamu w'Umunyarwanda ukinira ikipe ya Kaizer Chiefs yo muri Afurika y'Epfo, Ntwari Fiacre uherutse gusagarirwa n'abafana, yahakanye ibyo kuba ikibazo mu ikipe ye, avuga ko ari ikipe itari mu bihe byiza muri rusange.
Ibi yabitangaje mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Ugushingo 2024, ubwo ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi yageraga ku kibuga cy'indege i Kanombe ivuye muri Nigeria.
Ni nyuma yo gutsinda ikipe y'igihugu ya Nigeria ibitego 2-1 mu mukino wo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2025 kizabera muri Morocco gusa bikarangira Amavubi atakigiyemo bijyanye n'uko yasoreje ku mwanya wa 3 mu itsinda D yarimo.
Ntwari Fiacre aganira n'itangazamakuru yabajijwe uko ibintu bimeze mu ikipe ya Kaizer Chiefs nyuma y'uko abafana binjiye mu kibuga bagashaka kumukubita ubwo batsindwaga na Mamelodi Sundowns ndetse bakanamwibasira ku mbugankoranyambaga. Yavuze ko atariwe kibazo ahubwo ari ikipe itameze neza muri rusange.
Yagize ati " Ntabwo ari ukuvuga ngo ikibazo ni njyewe, ikibazo ni ikipe itari mu bihe byiza, twatangiye neza ariko muri iyi mikino nk'itatu ntabwo twabashije kwitwara neza kubera ari ikipe y'abafana igitutu kiba ari igitutu, baba bashaka gutsinda buri mukino".
Yakomeje avuga ko atari ibintu bikomeye cyane kuko mu mupira w'amaguru utatsinda imikino yose
Ati"Numva ko atari ibintu bikomeye cyane ni bya bintu biba mu mupira w'amaguru ,rero ntabwo watsinda imikino yose muri shampiyona cyane cyane amakipe y'abafana hari ukuntu batabyakira neza ariko niwo mupira, niko kazi ndumva ko mu minsi iri imbere ibintu bizagenda neza".
Uyu munyezamu yavuze ko ikipe ya TS Galaxy yahoze akinira ari ikipe ntoya naho Kaizer Chiefs akaba ari kipe nkuru ifite abafana benshi.
Yagize ati " Icyo navuga cyo ni amakipe atandukanye cyane kubera ko TS Galaxy ni ikipe ntoya,Kaizer Chiefs ni ikipe nkuru ifite abafana benshi buri mukino baba bumva ko buri mukino babona umusaruro mwiza kandi mu mupira w'amaguru bidakunda.
Rimwe na rimwe abakinnyi tubigendaramo ariko urumva nta kindi twabikoraho usibye gukomeza gusunika tukareba ko twakomeza gutanga ibyo dufite byose kugira ikipe ikomeze kubona umusaruro mwiza".
Kuva Ntwari Fiacre yagera muri Kaizer Chiefs mu mpeshyi y'uyu mwaka atanzweho arenga miliyoni 400 z'Amanyarwanda,amaze gukina imikino 7, akaba yarinjijwe ibitego 11 naho akaba yarabashije kurangiza umukino mwe wonyine atinjijwe igitego.
Abafana bari bashatse gukubita Ntwari Fiacre
Ntwari Fiacre avuga ko atariwe kibazo muri Kaizer Chiefs
TANGA IGITECYEREZO