Ikipe y’igihugu ya San Marino izwi nk’ikipe iri ku mwanya wa nyuma ku isi mu rutonde rwa FIFA, yakoze amateka adasanzwe ubwo yatsindaga Liechtenstein ibitego 3-1 mu mukino wa Nations League. Iyi ntsinzi yahesheje San Marino kuzamuka mu cyiciro cya gatatu (League C) cy’iri rushanwa, bikaba ubwa mbere itsinze umukino wo hanze mu mateka yayo.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere San Marino yakinnye na Liechtenstein ifite icyizere cyo gukora ibitangaza, ariko byaje guhungabanywa n’igitego cya Aron Sele wa Liechtenstein, watsinze ishoti rikomeye hanze y’urubuga rw’amahina.
Icyakora, igice cya kabiri
cyatangiranye imbaraga ku ruhande rwa San Marino, maze Lorenzo Lazzari atsinda
igitego cyo kunganya nyuma yo gucenga ba myugariro b’inyuma ba Liechtenstein.
Ntibyagarukiye aho kuko Nicola Nanni yahesheje ikipe ye kuyobora umukino atsinda penaliti yoroheje, mbere y'uko Alessandro Golinucci ashyiramo igitego cya gatatu cyashimangiye intsinzi.
Iyi ntsinzi ya San Marino yaje ishimangira amateka akomeye kuko ni umukino wa mbere itsindiye hanze mu mateka yayo, ni ubwa mbere batsinze ibitego bitatu mu mukino umwe, ndetse no gutsinda umukino bavuye inyuma nyuma yo gutsindwa igitego cya mbere.
Ikipe y’igihugu ya San Marino kandi yatsinze Liechtenstein ku nshuro ya gatatu nyuma yo kubatsinda mu mukino wa gicuti wa 2004 no mu irushanwa rya Nations League muri Nzeri uyu mwaka, byombi akaba ari ibitego 1-0. Mu mateka ya San Marino, intsinzi eshatu imaze kubona mu mateka yayo zose yazikuye ku ikipe y’igihugu ya Liechtenstein.
Nyuma yo gutsinda uyu mukino, umutoza wa San Marino, Roberto Cevoli, yagize ati: "Gusoza igice cya mbere turi inyuma byari ikimwaro ku mupira w’amaguru, ariko abahungu bakoze ibitangaza kandi bakwiye iyi ntsinzi y’amateka."
Perezida wa Federasiyo y’Umupira w’Amaguru muri San Marino, Marco Tura, nawe yashimangiye agaciro k’iyi ntsinzi agira ati: "Aba basore bakoze amateka. Berekanye ko bafite agaciro nk’abantu, nk’abakinnyi, ndetse nk’abagabo. Nanjye ndarize hamwe nabo kubera ibyishimo."
Mu mateka yayo yose, San Marino yatsinze imikino itatu gusa mu mikino 211 bakinnye, kandi imikino yose yatsinzwemo na Liechtenstein. Nanni watsinze penaliti muri uyu mukino yabaye umukinnyi wa kabiri ufite ibitego byinshi mu mateka y’iki gihugu (ibitego 3).
Ikipe yasoje iri hejuru ya Gibraltar n’amanota umwe nyuma yo kunganya nabo ibitego 1-1 mu mukino wabanje, aho Nanni yatsinze penaliti y’ishoti rya nyuma.
Iyi ntsinzi ya San Marino yerekana ko nubwo San Marino yagiye ifatwa nk’ikipe idafite amahirwe mu mupira w’amaguru, ubushake n’ubushobozi bwo guhindura amateka bihari. Iyi ni intangiriro nshya ku ikipe imaze imyaka irenga 30 idashobora kwitwara neza.
Ikipe y'igihugu ya San Marino yanditse amateka mashya mu mupira w'amaguru
TANGA IGITECYEREZO