Kigali

Amb. Bazivamo yashimiye abakinnyi b’Amavubi nyuma yo gutsinda Nigeria

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:19/11/2024 10:21
0


Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria, Christophe Bazivamo, wari wabwiye abakinnyi b’Amavubi ko gutsinda bishoboka, nyuma y’umukino yabashimiye, agaragaza ko bamuhaye icyubahiro.



Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yanditse amateka yo gutsinda Nigeria bwa mbere mu mateka y’umupira w’amaguru nyafurika, iyitsindira iwayo mu Mujyi wa Uyo, ku kibuga cya Godswill Akpabio International Stadium, ku wa 18 Ugushyingo 2024.

Uyu mukino wari uw’umunsi wa Gatandatu mu irushanwa ryo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika cya 2025. Nubwo Amavubi yegukanye intsinzi y’ibihe byose itsinze ibitego 2-1, ntiyabashije kubona itike yo kwitabira iri rushanwa rizabera muri Maroc, bitewe n’uko Libya na Bénin banganyije ubusa ku busa mu w'undi mukino w’itsinda D.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria, Christophe Bazivamo, wari wabwiye abakinnyi b’Amavubi ko gutsinda bishoboka, yabashimiye nyuma y’umukino ku bwo kugaragaza imbaraga, ubushake n’ubwitange byatumye babona intsinzi idasanzwe.

Mu butumwa bwe yagize ati: “Mwakoze, si twari twabivuze? Ahari ishyaka, ahari ubushake no gukorana, mwakoze. Twishimiye umukino mumaze gukina. Twanze kugira ngo ntituve ku kibuga tutababonye, ariko ndatekereza ko turi muri hoteli imwe twongera guhura. Mukomereze aho.”

Kuri Nigeria, iki gikorwa cy’Amavubi ni amateka ababaje, kuko iyi kipe yari itaratsindwa n’u Rwanda mu mateka y’imikino yahuje aya makipe yombi. Byongeye, gukura iyi ntsinzi imbere y’abafana benshi muri Uyo, aho Abanyarwanda bahari bari mbarwa, byagaragaje umuhate udasanzwe.

Mu itsinda D, Nigeria yasoreje ku mwanya wa mbere n’amanota 11. Bénin yagize amanota umunani, inganya n’u Rwanda ariko ikomeza kubera ariyo yitwaye neza mu mikino yayihuje, Libya yasoreje ku mwanya wa nyuma n’amanota atanu.

Ibihugu bibiri bya mbere muri iri tsinda, Nigeria na Bénin, ni byo bizitabira CAN 2025 izabera muri Maroc. Nubwo Amavubi yabuze amahirwe yo kwitabira CAN 2025, iyi ntsinzi ni ikimenyetso cy’uko ikipe ishobora gutsinda amakipe akomeye igihe cyose ishyize hamwe, igakina ishyizeho umutima.

Gutsinda Nigeria ku kibuga cyayo ni amateka mashya mu mupira w’amaguru w’u Rwanda, kandi bigaragaza ko ibishoboka byose iyo habayeho ubushake n’ubufatanye.

 

Amasaderi w'u Rwanda muri Nigeria Christophe Bazivamo umwe mu banyuzwe n'intsinzi y'amavubi kuri Nigeria

Amavubi yatsinze Nigeria imbere y'abafana bayo, abura itike yo kujya mu gikombe cya Afurika






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND