Kigali

Muhadjiri yashyize umucyo ku kugirana ibibazo na APR FC anavuga ikintu kimubabaza mu buzima bwe

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:19/11/2024 9:33
0


Umukinnyi w'ikipe ya Police FC, Hakizimana Muhadjiri yavuze ko nta kibazo yigeze agirana n'ikipe ya APR FC anavuga ko ikintu kimubabaza mu buzima bwe bwose ari ukuba Se yaritabye Imana akaba atamureba akina umupira w'amaguru.



Ni ibikubuye mu kiganiro yagiranye na shene ya YouTube ya Kigali Active Media kuwa Mbere taliki ya 18 Ugushingo 2024. Uyu mukinnyi yavuze ko ikipe yagiriyemo ibihe byiza ari Mukura VS kuko ari yo yatumye amenyekana.

Yagize ati "Urebye nk'i Butare navuga ko ari ho herekanye impano yanjye cyane nkaba uko meze ubungubu mbikesha Mukura VS nubwo wenda nagiye muri APR FC bikaba byiza cyane ariko urebye byose bituruka i Butare".

Yakomeje avuga ko ubwo yakiniraga APR FC nta kibazo yigeze agirana nayo, kuba itarongeye kumushaka akaba ari ukubera ko yagize izindi gahunda zayo atari ukubera ko bagiranye ibibazo.

Yagize ati "Ni ukuvuga ngo muri APR FC nibaza ko navuyemo neza nta kibazo twagiranye hari ikipe yo hanze yabonye ubushobozi bwanjye iranshima. Urumva iyo ugarutse mu Rwanda hari igihe nyine iyo kipe iba ifite gahunda zayo ntabwo ari mpaka ngo nimba ngarutse ngo njye muri APR FC, naragarutse biba ngombwa ko nkina muri AS Kigali. 

Kuba APR FC yagerageza kunsinyisha byabayeho ariko nkiyirimo bashaka kunyongerera amasezerano kandi byari gukunda kuko nkiriyo hari ibyo nagombaga kubanza gutunganya ubwo rero birashoboka ko nyuma yaho babonye abandi bakinnyi".

Yavuze ko mu mpeshyi y'uyu mwaka mukuru we Haruna Niyonzima yifuzaga ko yajya gukinira ikipe ya Rayon Sports, gusa avuga ko hari ibitarakunze bituma yongera gusinyira Police FC.

Ku bijyanye no kuba Hakizimana Muhadjiri kuri ubu adakinira Amavubi yavuze ko nta kibazo bitewe nuko abantu bose batayakinira ngo bikunde. 

Ati: "Nta kibazo nta kintu biba bimbwiye, yego ni byiza ko uba uri mu ikipe y'Igihugu cyawe ariko nanone iyo utarimo haba harimo n'abandi ntabwo twese twakinira ikipe y'igihugu hari n'abayikiniye uyu munsi batari kuyikinira ndumva ku bwanjye nta kintu bintwaye". 

Hakizimana Muhadjiri yavuze ku bijyanye no kuba umutoza w'Amavubi, Torsten Frank Spittler ajya avuga ko ari umukinnyi mwiza ariko akaba atajya azamura urwego.

Yagize ati "Buri mutoza wese avuga ibyo yishakiye we niko abibona ariko nkinnye imyaka myinshi nta kintu bimbwiye ibyo avuga kuko afite imishinga ye niba ntisanga mu bintu bye ntabwo ari ngombwa ko yinjira nanjye mu bintu byanjye cyane. 

Ku bwanjye nta kintu biba bimbwiye cyane ibyo yavuga byose kuko imyaka nkinnye ni myinshi kandi ntabwo twese twanganya ibyo ngibyo agenda avuga ni yo mpamvu ikipe aba ari abakinnyi 11 ubwo nyine iyo umuntu atabikora abandi baramufasha ni ko umupira uteye".

Yavuze ko ikintu kimubabaza ari uko atagize amahirwe yo kuba Se adahari ngo arebe ukuntu akina umupira. Ati: "Ikintu cyambabaje nkanjye Muhadjiri uko mbivuga ni uko mba mvuga nti 'nanjye iyo nza kugira amahirwe nkaba mfite Papa wanjye akaba areba ukuntu abantu bavuga Muhadjiri, akareba umwana yabyaye'".

Hakizimana Muhadjiri yazamuwe n’umutoza Mungo Jitiada ‘Vigoureux’, mu ikipe ya Etincelles, aza kuyivamo yerekeza muri Kiyovu Sports, nyuma ajya gukinira Mukura Victory Sports yamazemo imyaka ibiri mbere yo kugurwa na AS Kigali atakiniye igahita imutanga muri APR FC.

Uyu mukinnyi yagiye no gukina hanze y’u Rwanda mu 2019/20 yerekeje muri Emirates Football Club yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu. 

Mu 2022 yerekeje muri AlKholood FC yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Arabie Saoudite yavuyemo asubira muri Police FC mu ntangiriro za 2023 agikinira kugeza magingo aya.

Hakizimana Muhadjiri avuga ko ikintu kimubabaza mu buzima bwe ari uko atagize amahirwe ngo Se umubone akina umupira 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND