Kigali

Uwari uyoboye Peru yasohowe mu biro! Ibyaranze uyu munsi mu mateka y’Isi

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:17/11/2024 9:02
0


Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.



Tariki ya 17 Ugushyingo ni umunsi wa 321 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi igera kuri 44 umwaka ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi:

794: Uwari Umwami w’u Buyapani yarimutse ava Nara yerekeza Kyoto.

1292: John Balliol yabaye umwami wa Eccose.

1511: Espagne n’u Bwongereza byishyize hamwe ngo birwanye u Bufaransa.

1558: Umwamikazi Elizabeth I yitabye Imana asimburwa na murumuna we Mary I.

1659: Hasinywe amasezerano y’amahoro yiswe ay’i Pyrénées hagati ya Espagne n’u Bufaransa yo guhagarika intambara.

1810: Igihugu cya Suède cyatangaje ko kigiye gutera u Bwongereza ku mugaragaro nyuma ntabwo yabaye.

2000: Umwami wari uwa Peru yasohowe mu biro.

Bamwe mu bavutse uyu munsi:

1681: Umuhanga w’Umufaransa muri Tewolojiya Pierre François le Courayer.

1729: Umushakashatsikazi w’Umufaransa Nicolas Appert.

1790: Umuhanga mu mibare w’Umudage, August Ferdinand Möbius.

1904: Umunyabugeni w’Umunyamerika Isamu Noguchi.

1937: Umunyarwenya w’Umwongereza Peter Cook.

1977: Umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza Paul Shepherd.

Abitabye Imana uyu munsi:

344: Umwami w’igihugu cy’u Bushinwa Jin Kangdi.

375: Umwami w’Abaromani Valentinian I.

1558: Umwamikazi w’u Bwongereza Mary I.

1776: Umuhanga mu by’ubumenyi by’ikirere James Ferguson.

  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND