Abaramyi bagize itsinda rya Redemption4 Voice, bashyize hanze indirimbo yabo nshya bise 'Kuki Utamwizera?'. Ni indirimbo inogeye amatwi, ikaba ikubiyemo ubutumwa bukangurira abantu kwizera Imana mu byo bacamo byose.
Iyi ndirimbo yabo nshya
ije nyuma y'igihe iri tsinda rya Redemption4 Voice rikora umuziki wo kuramya no
guhimbaza Imana, ibintu abarigize bavuga ko bakora babikunze guhera mu mwaka wa
2021 biyemeje gukurikira umuhamagaro.
Umuhanzi ubarizwa muri
iryo tsinda wanagize igitekerezo cyo kurishinga witwa Mupenzi Gad, avuga ko
itsinda ryabo rihamaharira abantu kureka ibyaha bakibuka ko bacunguwe na Yesu
Kristo.
Yagize ati "Tujya gukora itsinda byaturutse kuri njye kuko nari nsanzwe ndirimba muri Chorale yo Kuri ADPR Rwinkwavu bagenzi banjye nabo ni abaririmbyi bazi kuririmba kuko twakuriye mu Itorero.
Indirimbo twasohoye irimo ubutumwa twageneye abantu kugira ngo bareke
ingeso mbi. Mu butumwa buri mu ndirimbo zacu tuba dukangurira abantu bose
kwibuka ko twacunguwe na Yesu umucunguzi wacu."
Mu kiganiro bagiranye na
InyaRwanda, abagize iri tsinda bemeje ko iyi ndirimbo bashyize ahagaragara
ifite umwihariko ugereranije n'izindi zose bakoze.
Umwe mu basore bane
barigize witwa Mupenzi Gad yagize ati: "Iyi ndirimbo ifite ubutumwa
bwihariye bugenewe buri wese wayumva ari mu bihe byiza cyangwa se
ibimukomereye."
Akomeza avuga ko iyi
ndirimbo yabo nshya ikubiyemo ubutumwa bugarurira icyizere abantu bari mu bihe
byo kwiheba, ikabongerera kwizera 'kuko hari umunsi ibihe bizahinduka bikaba
byiza.'
Iri tsinda ry'abasore
bane Redemption4 Voice, ryamenyekanye cyane kubera indirimbo zo kuramya Imana
ryagiye rishyira hanze mu bihe bitandukanye; zikaba zaragiye zikundwa na benshi
biturutse ku butumwa buba buzikubiyemo bugarurira abantu ihumure, ndetse no
kwizera.
Zimwe mu ndirimbo
baherutse gushyira hanze harimo iyitwa 'Niwe Mugabane,' imaze kurebwa n'abantu
barenga ibihumbi 10 ku muyoboro wa YouTube. Bakoze n'izindi nka 'Mu biremwa
byose,' na 'Nabaye Mushya.'
Urugendo rwabo bavuga ko
rwatangiye bakiri bato igihe bigaga umuziki muri 'Sunday school' ndetse
bagakurira no muri korari, gusa nyuma baza kubona bidahagije ari nabwo bahise
biyemeza gukora itsinda bise 'Redemption4 Voice,' kugira ngo ubwo butumwa bwiza
bubashe kugera kuri benshi.
Iyi ndirimbo yabo nshya
yabatwaye amezi atanu kugira ngo ijye ahagaragara, amajwi yayo akaba
yaratunganijwe na Producer Thug beat, mu gihe amashusho yo yakozwe na Nassi.
Iri tsinda kandi rivuga ko rifite indirimbo nyinshi zamaze gukorwa mu buryo
bw'amajwi ariko kubera ubushobozi zikaba zitaragera hanze.
Iri tsinda rikora indirimbo z'agakiza, rirashimira abanyarwanda uburyo bakiriye indirimbo zabo za mbere, ari na yo mpamvu basaba gukomeza gushyigikirwa, ibihangano byabo bikabasha kugira impinduka nziza bizana mu buzima bw'abizera benshi.
Itsinda ry'abasore b'abaramyi biyise 'Redemption4 Voice' ryongeye gushyira hanze igihangano gishya
Bafite intego yo gukomeza gushyira hanze ibihangano byinshi bihumuriza benshi nubwo bagikomwa mu nkokora n'ubushobozi
">Kanda hano urebe indirimbo nshya y'itsinda rya Redemption4 Voice bise "Kuki Utamwizera?"
TANGA IGITECYEREZO