Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.
Tariki 14 Ugushyingo ni umunsi wa 319 mu minsi igize umwaka, hasigaye 47 ukagera ku musozo. Ni Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya indwara ya diabète.
Bimwe mu byabaye kuri iyi
tariki:
1770: James
Bruce yavumbuye icyo yitaga isoko ya Nile.
1918: Czechoslovakia
yahindutse Repubulika.
1921: Muri
Espagne hashinzwe Ishyaka rya Gikomunisiti.
1922: Radiyo
BBC (British Broadcasting Corporation) yatangiye gukorera mu Bwongereza.
1923: Uwitwa
Kentaro Suzuki yesheje agahigo ko kurira umuziki wa Iizuna.
1967: Congress
ya Colombia yakoze Umunsi mukuru wo kwibuka imyaka ijana mirongo itanu y’urupfu
rwa Policarpa Salavarieta, uyu munsi wiswe Day of Columbian Women.
1970: Indege
yitwa Southern Airways Flight 932 yakoreye impanuka mu misozi iri hafi ya
Huntington mu Burengerazuba bwa Virginia, ihitana abantu 75 barimo abayoboke ba
mu Ikipe ya Marshall University Football.
1975: Espagne
yaretse ibikorwa by’ubukoloni yakoreraga mu Burengerazuba bwa Sahara.
1979: Perezida
wa Amerika Jimmy Carter yafashe icyemezo cyo kubangamira inyungu zose za Iran
ziri muri Amerika, asaba ko barekura imfungwa bari bafashe bugwate.
1990: Nyuma
y’ukwiyunga k’u Budage, hasinywe amasezerano hagati ya Repubulika y’u Budage na
Pologne, aho bafashe Order-Neisse- line nk’umupaka hagati y’ibihugu byombi.
1991: Igikomangoma
cya Cambodge, Norodom Sihanouk yagarutse mu gihugu cye nyuma y’imyaka 30 mu
buhungiro.
1991: Ibiro
by’ubutasi bya Amerika n’u Bwongereza byatangaje ko bifite impapuro zishinja
intasi ebyiri za Leta ya Libya zagize uruhare mu ihanurwa ry’indege ya Pan Am
Flight 103.
2001: Mu
ntambara ya Afghanistan, abarwanyi bo mu Majyaruguru bafashe Umurwa Mukuru
Kabul.
2003: Abahanga
mu by’isanzure Michael E. Brown, Chad Trujillo na David L Robinowitz bavumbuye
umubumbe muto wa 90377.
2008: Icyongereza
cyatangiye gukoreshwa nk’ururimi rwo kwigishwamo mu Rwanda rusimbuye
Igifaransa.
Abavutse kuri uyu munsi:
1953: Dominique
de Villepin, wahoze ari Ministiri w’Intebe w’u Bufaransa.
1989: Jake
Livermore, wakinaga umupira w’amaguru.
Abitabye Imana kuri iyi
tariki:
2001: Juan
Carlos Lorenzo, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Argentine.
2004: Michel
Colombier, umuhanzi w’ umuziki.
2008: Umunyamerikazi,
Ann E. Dunwoody yabaye umugore wa mbere ubonye ipeti ryo hejuru ubwo yagirwaga
General.
2018: Umukufi
w’uwahoze ari umwamikazi w’u Bufaransa, Marie Antoinette, watejwe cyamunara.
TANGA IGITECYEREZO