Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo Rwanda, cyatangaje ko mu mpera z'Ugushyingo 2024 hateganyijwe imvura iri hejuru y’ikigero cy’isanzwe igwa mu bice byose by’Igihugu.
Itangazo rya Meteo Rwanda ryo ku wa Gatatu, tariki ya 20 Ugushyingo 2024, rigaragaza ko mu gice cya gatatu cy’ukwezi k’Ugushyingo 2024 (kuva tariki ya 21 kugeza tariki ya 30 Ugushyingo) mu Rwanda hateganyijwe ingano y’imvura iri hagati ya milimetero 50 na milimetero 200.
Rikomeza
rivuga ko “Imvura iteganyijwe iri hejuru y’ikigero cy’imvura isanzwe igwa muri
iki gice.’’
Imvura
nyinshi iteganijwe mu Majyaruguru mu Karere ka Musanze, Burera, igice kinini cy’Akarere
ka Rusizi, Nyamasheke na Nyamagabe ndetse n’igice gito cy’Amajyepfo y’Akarere
ka Karongi
Meteo
Rwanda yanagaragaje ko muri iki gihe hazaba hari umuyaga ufite umuvuduko uri
hejuru mu Karere ka Nyaruguru, Huye na Nyamagabe ndetse no mu bindi bice
by’Igihugu.
Iki
kigo cyasabye Abanyarwanda gukaza ingamba zo kwirinda ibyago bishobora guterwa
n'imvura nyinshi n'umuyaga mwinshi uteganyijwe muri iki gihe.
Kugeza
muri Gicurasi 2024, Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, MINEMA, yatangaje
ko kuva umwaka wa 2024 watangira u Rwanda rwibasiriwe n’ibiza inshuro 288
bitandukanye, bigahitana abantu 49, naho abagera kuri 79 babikomerekeyemo.
TANGA IGITECYEREZO