Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.
Tariki 19 Ugushyingo ni umunsi wa 324 mu igize umwaka, hasigaye iminsi 42 uyu mwaka ukagera ku musozo.
Bimwe mu byaranze uyu
munsi:
1946: Ibihugu
bya Afghanistan, Iceland na Suède byinjiye mu Muryango w’Abibumbye.
1954: Igikomangoma
Rainier III cya Monaco yamuritse televiziyo yigenga ya mbere ku Mugabane w’u
Burayi, iyi ni iyitwa Télé Monte-Carlo.
1967: Bwa
mbere mu mateka hamuritswe televiziyo y’ubucuruzi itari iya Leta ifite
ikoranabuhanga rya wireless yiswe TVB, yashingiwe muri Hong-Kong.
1969: Abahanga
mu bijyanye n’ubumenyi bw’isanzure, Pete Conrad na Alan Bean bari mu cyogajuru
Apollo 12 bakandagije ibirenge byabo ku kwezi ahiswe ’Oceanus Procellarum’,
baba abantu ba kane bashoboye kuhagera.
1969: Icyamamare
mu mupira w’amaguru Edson Arantès do Nascimento uzwi cyane ku izina
ry’akabyiniriro ka Péle, uyu munsi ni bwo yatsinze igitego cye cy’igihumbi.
Uyu mugabo wakinnye mu
Ikipe y’Igihugu ya Brazil, afite amateka menshi kandi yihariye arimo kuba ari
we mukinnyi rukumbi kugeza ubu wakinnye imikino y’Igikombe cy’Isi ikipe ye
igatwara igikombe inshuro eshatu ayikinira.
1977: Anwar
al Sadat wari Perezida wa Misiri yabaye umukuru w’igihugu wa mbere wo mu bihugu
by’Abarabu wakoreye uruzinduko rw’akazi muri Israel. Icyo gihe yahuriye na
Minisitiri w’Intebe Menachem Begin i Yeruzalemu baganira ku kibazo cy’imidugudu
y’Abayahudi yubatse ku butaka bw’Abarabu.
1985: Mu
ntambara y’ubutita, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ronald Reagan
yahuriye i Geneva n’umuyobozi wa Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete, Mikhail
Gorbachev ku nshuro ya mbere.
1996: Lt
Gen Maurice Baril wa Canada yageze muri Congo-Kinshasa agiye kuyobora
ishyirwaho ry’igisirikare gihuriyemo n’impande zinyuranye mu gihugu.
Bamwe mu bavutse uyu
munsi:
1962: Sean
Parnell yabaye Guverineri wa Alaska.
1985: Chris
Eagles, Umwongereza ukomoka mu Bwongereza.
Bamwe mu bitabye Imana
uyu munsi:
2004: John
Robert Vane, umuhanga mu bijyanye n’ubuvuzi bwitwa ’pharmacology’ ukomoka mu
Bwongereza, yanabiherewe igihembo cyitiriwe Nobel.
2007: Mike Gregory, Umwongereza wamamaye akina Rugby.
TANGA IGITECYEREZO