Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.
Tariki 13 Ugushyingo ni umunsi wa 318 mu igize umwaka, hasigaye 48 ugere ku musozo.
Bimwe mu byaranze uyu
munsi:
1864:
Mu Bugereki hemejwe Itegeko Nshinga rishya.
1887:
Mu Mujyi wa Londres rwagati habaye imyigaragambyo ikomeye yahawe inyito ya
bloody Sunday; yakozwe hagamijwe gusaba ko umudepite witwa William O’Brien
yarekurwa, agakurwa muri gereza nyuma yo gufungwa ashinjwa kwihisha inyuma
y’imyivumbagatanyo yibasiye Ireland. Yateguwe na Social Democratic Federation
na Irish National League.
1931: Umwami
Mutara III Rudahigwa ni bwo yimye ingoma, aho yabaye umwami w’u Rwanda kuva
icyo gihe kugeza mu 1959.
1990:
Uwitwa David Gray yivuganye abantu bagera kuri 13 muri Nouvelle-Zélande ahitwa
Aramoana.
1990: Perezida
Habyarimana yemereye amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi gukora, ndetse
anavuga ko ubwoko bugomba gukurwa mu ndangamuntu nubwo bitigeze bikorwa.
1994:
Muri Suède habaye kamarampaka yemeje ko iki gihugu kijya mu Muryango w’Ubumwe
bw’Ibihugu by’u Burayi.
1995:
Ikamyo ipakiye ibisasu yasandariye mu kigo cy’amahugurwa ya gisirikare
cy’Abanyamerika ahitwa Riyadh mu gihugu cya Saudi Arabia hagwamo Abanyamerika
batanu n’Abahinde babiri. Iki gitero cyigambwe n’itsinda ry’intagondwa za
kiyisilamu.
2001:
Mu ntambara yo kurwanya iterabwoba, uwari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za
Amerika George W. Bush, yashyize umukono ku masezerano ashyiraho Urukiko rwa
Gisirikare ruhana abanyamahanga bashinjwa ibikorwa bifitanye isano
n’iterabwoba, by’umwihariko ibyibasira igihugu cye.
2002:
Mu gikorwa cyo gusaka intwaro za kirimbuzi, Iraq yemeye umwanzuro wa 1441
w’Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye.
Bamwe mu bavutse uyu
munsi:
1899:
Iskander Mirza, wabaye Perezida wa mbere wa Pakistan.
1982:
Umunya-Nigeria Samkon Gado wakinnye "American Football.’’
Bamwe mu bitabye Imana uyu
munsi:
1983:
Umunyamerika Junior Samples wakinaga filime zisekeje.
2008:
Jules Archer wari umunyamateka ukomeye muri Amerika.
2010:
Ken Iman wamenyekanye cyane nk’uwakinaga American Football.
TANGA IGITECYEREZO