Perezida Paul Kagame yageze i Baku muri Azerbaijan aho yifatanije n’abandi bayobozi ku Isi mu Nama ya 29 y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ibihe (COP29) iteranye kuva kuri uyu wa Mbere.
I Baku muri Azerbaijan
hateraniye abakuru b’ibihugu na za guverinoma, abikorera n'imiryango itari iya
Leta mu nama ya 29 y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe Imihindagurikire y’ikirere,
COP29, aho baganira ku ngaruka z’imihindagurikire y’ibihe n’uburyo bwo kuzikumira.
Perezida wa Azerbaijan,
Ilham Aliyev, yabwiye abakuru b’ibihugu na za guverinoma bateraniye mu nama ya
29 ko uyu ari umwanya mwiza wo kugaragaza ko biteguye kugera ku ntego biyemeje
ko guhangana n’ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe ihangayikishije Isi muri iki
gihe.
Intumwa z'u Rwanda ziri
muri iki gihugu, ziteguye kugaragaza intambwe rwateye mu guhangana
n’imihindagurikire y’ibihe, harimo kandi gushaka ubushobozi bwo guhangana
n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe ku bihugu biri mu nzira y’amajyambere.
Kimwe mu byo u Rwanda
ruzagaragaza muri iyi nama ni intambwe rwateye mu guhangana n’imihindagurikire
y’ibihe no gukangurira ibihugu kugana isoko rya carbone ry’u Rwanda.
Muri iyi nama kandi
izibanda cyane ku ishoramari mu bidukikije, u Rwanda ruzerekana aho ruhagaze
nk’igihugu cyiteguye gushorwamo imari mu mishinga ibungabunga ibidukikije.
Umuyobozi Mukuru
wungirije wa REMA, Faustin Munyazikwiye, aherutse gutangaza ko mu nama
y’Amasezerano Mpuzamahanga ku mihindagurikire y’ibihe izabera i Baku muri Azerbaijan
u Rwanda ruzerekana intambwe rumaze gutera mu guhangana n’ingaruka
z’imihindagurikire y’ibihe.
Ati: “Tujyanye ubushake
no kugaragaza byinshi rumaze kugeraho umaze kugeraho mu birebana n’urugamba rwo
guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, navuga n’Ikigega gifasha mu
bijyane no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe (Rwanda Green Fund),
nyuma y’imyaka 10 kimaze gukusanya imari irenga miliyoni 200$, kuba
twarashyizeho inzego zihamye haba ku rwego rwa Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi,
nibura uyu munsi dufite ishami rishinzwe ishoramari rigamije guhangana
n’imihindagurikire y’ibihe.”
Perezida wa COP29,
Mukhtar Babayev, yagaragaje ko ibihugu bikwiye kuzirikana ko buri gikorwa cyose
gikwiye kurebwaho kandi ko abantu babura ubuzima kubera ingaruka
z’imihindagurikire y’ibihe ari ugutsindwa ku batuye Isi muri rusange.
Biteganyijwe kandi ko u
Rwanda ruzagabanya 38% by’imyuka ihumanya rwohereza mu kirere bitarenze mu
2030, hakazifashishwa ingengo y’imari ya miliyari 11$.
Iyi nama iteranye mu gihe
ubushyuhe bw’Isi bwongeye kuzamuka mu buryo bukabije ndetse n’ibiza biturutse
ku mihindagurikire y’ikirere bikomeje kwiyongera.
COP29 irarebera hamwe
ingingo zitandukanye zirimo n’uburyo ibihugu biteganya kugabanya ubushyuhe
bwibasiye Isi nk’uko bikubiye mu masezerano ya Paris yo mu 2015, agamije gufata
ingamba zo guhangana n'ihindagurika ry'ibihe ryibasiye Isi.
Iyi nama kandi ifite
intego yo gukusanya inkunga yo gushyigikira ibikorwa byo guhangana
n’imihindagurikire y’ibihe cyane cyane mu bihugu biri mu nzira y'amajyambere,
kugira ngo biteze imbere ikoreshwa ry’ingufu zisubira no kugabanya mu buryo
bushoboka imyuka ihumanya ikirere.
Kugeza ubu, ibihugu
bikize byari byasezeranyije inkunga ingana na miliyari 100 z'Amadolari ya
Amerika ku mwaka hagati ya 2020 na 2025, isezerano ritubahirijwe ku gihe,
ndetse ibi byasubije inyuma ingamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere
cyane cyane mu bihugu bikennye.
Inama ya COP29 yitabiriwe
n’abahagarariye ibihugu 198, barimo abakuru b’ibihugu bagera ku 100,
abahagaragariye imiryango mpuzamahanga n’impirimbanyi mu kubungabunga
ibidukikije.
Perezida Kagame yamaze kugera i Baku muri Azerbaijan, aho yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku mihindagurikire y'ibihe
Umuyobozi Mukuru wungirije wa REMA, Faustin Munyazikwiye ari mu bahagarariye u Rwanda muri iyi nama
Ni inama yahuje abahagarariye ibihugu 198 biherereye hirya no hino ku Isi
TANGA IGITECYEREZO