Kigali

Perezida w'ikipe wakubise igipfunsi umusifuzi yakatiwe gufungwa imyaka itatu n'igice

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:11/11/2024 18:08
0


Perezida w'ikipe ya MKE Ankaragucu ikina shampiyona y'icyikiro cya mbere muri Turkiya,Faruk Koca yakatiwe igifungo cy'imyaka itatu n'amezi atatu nyuma y'uko akubise igipfunsi umusifuzi witwa Halil Umut Meler.



Mu mpera z'umwaka ushize wa 2023, nibwo uyu wari Umuyobozi w'iyi kipe yakubise uyu musifuzi nyuma y'umukino ikipe ye ya MKE Ankaragucu yaringanyijemo na Çaykur Rizespor igitego 1-1.

Ubwo umukino wari urangiye uyu musifuzi agiye mu rwambariro, Perezida wa Ankaragucu utari wishimiye imisifurire bitewe n'uko yishyuwe igitego ku munota wa nyuma, yahise ajya mu kibuga akubita uyu musifuzi,Halil Umut Meler igipfunsi maze n'abafana bahita bishobora mu kibuga bamufasha kumukubita.

Uyu musifuzi yarababaye cyane kuko haraho yavunitse ndetse no munsi y'ijisho yari yabyimbye, yahise ajyanwa kwa muganga gusa na Perezida wa Ankaragucu watangije iki gikorwa nawe asaba ko yajyanwa kwa muganga.

Nyuma y'iki gikorwa, ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Turkiya ryahise rikora inama y'igitaraganya maze ryemeza ko imikino yose ifite aho ihuriye n'umupira w'amaguru iba ihagaritswe ndetse banatangaza ko umuntu wese wasagariye Halil Umut Meler azahanwa by'intangarugero.

Usibye ibyo kandi na Perezida wa Turkiya, Recep Erdogan yamaganye iki gikorwa agira ati "Ndamagana igitero cyagabwe ku musifuzi Halil Umut Meler nyuma y’umukino wa MKE Ankaragucu na Çaykur Rizespor wakinwe kuri uyu mugoroba, kandi ndamwifuriza gukira vuba".

"Siporo isobanura amahoro n'ubuvandimwe. Siporo ntishobora kubangikanywa n'ihohoterwa. Ntabwo tuzigera twemera ko ihohoterwa riba muri siporo yo muri Turkiya."

Ikipe MKE Ankaragucu yaje gufatirwa ibihano byo gucibwa ibihumbi 59 by'Amadorali ndetse inakina imikino 5 yo mu rugo nta bafana bahari .

Kuri ubu uwari Perezida w'ikipe ya MKE Ankaragucu waje no kwegura kuri uyu mwanya nyuma ,yakatiwe gufungwa imyaka itatu n'amezi atandatu kubera uko yakubise umusifuzi nk'uko byatangajwe n'urukiko rwo mu gace ka Ankara.

Uru rukiko kandi rwatangaje ko abandi bagabo barikumwe nawe mu rubanza bo bakatiwe kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itanu.

Faruk Koca akubita igipfunsi umusifuzi 

Faruk Koca agikubita igipfunsi umusifuzi yahise yikubita hasi 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND