Abahanzi Nyarwanda Kevin Kade na Safi Madiba mu mpera z’icyumweru gishize bataramiye Abanyarwanda n’abandi batuye mu bihugu bari batumiwemo babasha kwitwara neza bijyanye n’ibihangano bari bahisemo kuririmba n’ibindi.
Kevin Kade yataramiye ku nshuro ye ya mbere mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu; ni mu gihe Safi Madiba yataramiye bwa mbere mu Mujyi wa Lyon mu Bufaransa.
Safi Madiba yakoreye igitaramo cye cya mbere muri uriya mujyi wa ku butumire bwa Sosiyete ya Fabiluxa, ni mu gihe Kevin Kade yari yatumiwe na Sosiyete ya Agakoni isanzwe ifasha abanyatrwanda gukorera ibitaramo muri kiriya gihugu.
Ni ubwa Kevin Kade yari ataramiye mu Mujyi wa Dubai, ni mu gihe Safi Madiba avuga ko imyaka icyenda yari ishize adakandagira muri kiriya gihugu.
Safi Madiba yabwiye InyaRwanda,ko yahaherukaga mu bikorwa bisanzwe ‘none kuri iyi nshuro nahagarutse kubera akazi’. Yavuze ko yaririmbiye abarenga 400.
Ati “Igitaramo cyagenze neza. Ubwitabire bwari buri hejuru, abantu bishimye, imbogamizi nahuye nazo ni uko twatangiye igitaramo mu masaha akuze, ariko nabonye ko ari ahantu hose. N’aho ibindi byose byagenze neza.”
Ubwo Kevin Kade yageraga ku kibuga cy’indege yakiriwe mu buryo bukomeye n’abantu benshi bagize uruhare mu itumirwa rye muri iki gitaramo. Uyu musore yageze muri uyu mujyi nyuma y’ibitaramo bibiri yari aherutse gukorera mu Mujyi wa Kampala muri Uganda.
Batman watumiye Kevin Kade mu Mujyi wa Dubai yabwiye InyaRwanda, ko igitaramo cy’uyu muhanzi cyaranzwe n’ubwitabire bwo hejuru.
Ati “Igitaramo cyagenze neza cyane, abantu bitabiriye, ‘Club’ yuzuye kugeza aho bamwe bagiye basubirayo. Kubera ko hano birinda ikintu cyose cyateza impanuka, kubera ko ntibajya bemera ko abantu bashobora kuzura ‘Club’.
Akomeza ati “Ikindi cyagaragaje ni uko abantu bishimiye Kevin Kade cyane, kuko yanavuye kuri ‘stage’ abantu bakimukeneye cyane. Ikigaragara umuziki w’u Rwanda uri kugenda utera imbere cyane, ni intambwe igaragara rwose ko abantu bagenda bitabira umuziki cyangwa se ibitaramo by’abanyarwanda.”
Yavuze ko iki gitaramo kititabiriwe n’Abanyarwanda gusa, kuko harimo abarundi, abanya-Uganda, abanya-Kenya- abo muri Tanzania ‘ndetse harimo n’abarabu batuye hano twabashije gutumira bitabira igitaramo cyacu’.
Yungamo ati “Ndashimira cyane Kevin Kade kuko yitwaye neza cyane, ndashimira ikipe yose twakoranye mu gutegura iki gitaramo, abaduteye inkunga, ndetse n’itangazamakuru rikomeza guteza imbere umuziki wacu imbere, ni ibintu byiza cyane.”
Amafoto agaragaza igitaramo Safi Madiba yakoreye mu ghugu cy'u Bufaransa
Amafoto agaragaza igitaramo Kevin Kade yakoreye bwa mbere mu Mujyi wa Dubai
TANGA IGITECYEREZO