Kigali

Minisitiri w'Intebe Dr.Ngirente yavuze ko umutungo ukomeye Afurika ifite ari urubyiruko rwayo

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:10/11/2024 20:47
0


Minisitiri w’Intebe, Dr.Edouard Ngirente ubwo yari ayoboye igikorwa cyo gusoza Irushanwa rya Hanga Pichfest 2024 rihuza ba rwiyemezamirimo bato bafite imishinga itanga ibisubizo mu nzego zirimo uburezi, ikoranabuhanga, ubuzima n'ubuhinzi, yibukije abari aho ko umutungo ukomeye Afurika ifite ari ururubyiruko rwayo.



Mu butumwa yatanze ubwo yasozaga amarushanwa ya Hanga Pitchfest 2024 n’Inama ya 7 y’Ihuriro ry’Urubyiruko muri Afurika, Minisitiri w’Intebe, Dr.Edouard Ngirente yavuze ko Inama ya YouthConnekt imaze iminsi ibera i Kigali ari ikimenyetso cy’icyerekezo cyiza, ubumwe no gushyira hamwe k’urubyiruko rwa Afurika.

Minisitiri Dr.Ngirente yavuze ko umutungo ukomeye Afurika ifite ari urubyiruko rwayo, bityo hakenewe gahunda ziruhuriza hamwe kugira ngo rwigire hamwe uko rwakemura ibibazo byugarije umugabane.

Ati: “Turasaba ko hajyaho gahunda zitandukanye z’Umugabane wa Afurika zihuza urubyiruko kugira ngo rukemure ibibazo bibangamiye iterambere rya Afurika, ruyobore impinduka zikenewe.”

Binyuze muri Hanga Pitchfest 2024, hakiriwe imishinga 300, hatoranywamo 45 nyuma yo gusuzumwa n'abagize akanama nkemurampaka. Nyuma hatoranyijwe imishinga 25, ba nyirayo bahabwa amahugurwa y’ibyumweru bibiri aho bahawe ubumenyi, ubujyanama n’ibindi bishobora kubafasha mu guteza imbere imishinga yabo.

Imishinga itoranywa binyuze mu kuba ba nyirayo bahabwa umwanya bakayisobanura, niba ari ikigo kizatanga ibisubizo, kizahanga imirimo kandi kikaba gitanga icyizere cyo gukura no kwaguka.

Mu mishinga 25, ba nyirayo bahawe amahugurwa n’ubujyanama, habayeho andi marushanwa hatsinda imishinga 5 ari na yo igihe guhembwa. Ni imishinga iba yaratangiye gushyirwa mu bikorwa ariko ari ibigo bigitangira kandi byatangijwe na ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko.

Igihembo nyamukuru ni miliyoni 50 Frw, mu gihe umushinga wa kabiri uhabwa miliyoni 20 Frw, uwa gatatu ugahabwa miliyoni 15 Frw naho uwa kane n’uwa gatanu igahabwa miliyoni 12.5 Frw.

Ubwo yatangizaga ku mugaragaro Inama ya 7 y’Ihuriro ry’Urubyiruko muri Afurika ku wa Gatanu tariki 8 Ugushyingo 2024, Perezida Kagame yavuze ko Umugabane wa Afurika ufite umubare munini w'urubyiruko, ariko bidakwiye kugarukira mu mibare gusa ahubwo bigomba kujyana no kurwubakira ubushobozi.

Ati: “Akenshi hari ibyo twirengagiza, tugatanga uburezi, tukita ku buzima bwabo, tukabashishikariza kugira uruhare mu iterambere ryabo n’igihugu ariko hagomba no kubaho wa mwuka utuma ibintu byose bigenda neza.”

Iyi nama ya 7 y'Ihuriro ry'Urubyiruko, Youth Connekt Africa 2024 yari yahuje urubyiruko 3000 rwo mu bihugu bisaga 40 byo muri Afurika, yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Imirimo y'urubyiruko ishingiye ku guhanga ibishya’.

𝐔𝐤𝐨 i𝐛𝐢𝐡𝐞𝐦𝐛𝐨 𝐛𝐲𝐚𝐭𝐚𝐧𝐳𝐰𝐞 𝐦𝐮𝐫𝐢 𝐇𝐚𝐧𝐠𝐚 𝐏𝐢𝐭𝐜𝐡𝐟𝐞𝐬𝐭 𝟐𝟎𝟐𝟒

1.     Ikigo Sinc-Today Ltd cyatsinze irushanwa rya Hanga Pitchfest 2024, cyegukana miliyoni 50Frw. Ni ikigo cyashinzwe hagamijwe guhindura urwego rw’imitegurire y’inama n’ibirori hifashishijwe urubuga rwayo ruhuriza hamwe serivisi zikenerwa muri uru rwego kuva ku matike ukagera ku gutegura inama n’ibindi.

Ubwo yamurikaga umushinga we, Eric Mupenzi washinze Sinc-Today, yavuze ko yatekereje uburyo bwo gukemura ibibazo bikigaragara mu mitegurire n’imigendekere y’inama n’ibirori.

2.     Ikigo Geuza Ltd cyaje ku mwanya wa kabiri, cyo gikora kikanagurisha ku giciro gito ibikoresho byifashishwa n’abafite ubumuga birimo imbago, insimburangingo n’ibindi, biba byakozwe mu bikoresho by’ikoranabuhanga biba byarakoreshejwe.

3.     Ikigo Afya Wave Ltd gikoresha udukoresho twa ‘ultrasound’ tuzajya twifashishwa mu buvuzi mu kureba imikorere y'ingingo z'imbere mu mubiri cyane ku bagore bo mu byaro cyangwa ahatagera serivisi z’ubuvuzi muri Afurika y’Iburasirazuba.

4.     Ikigo Cleanville Ltd cyaje ku mwanya wa kane, cyashinzwe hagamijwe kunoza imicungire y’imyanda ya pulasitiki binyuze muri porogaramu yayo ya WeCollect, aho izajya itanga ubwishyu ku bayikoresha mu gushyira iyi myanda ahabugenewe. Intego yayo ni ukugabanya ibibazo bigaragara mu micungire y’imyanda ikigaragara mu buryo busanzwe bukoreshwa.

5.     Ikigo LifeLine cyabaye icya gatanu cyakoze porogaramu yo korohereza abantu kubona imiti y'ibanze binyuze muri serivisi zihatangirwa. Iyi gahunda ifasha abantu kwishyura imiti baba bakeneye no kuyibona mu buryo bworoshye, ikanafasha kugenzura uko ikoreshwa.


Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente yavuze ko urubyiruko ari umutungo ukomeye Afurika ifite





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND