Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yasabye urubyiruko rwitabiriye Inama ya 7 y'Ihuriro ry'Urubyiruko, YouthConnekt Africa Summit 2024, gutanga umusanzu wabo mu gukemura ibibazo byugarije urwego rw'ubuzima muri Afurika.
Imbere y'Abaminisitiri bayoboye Minisiteri z'Urubyiruko mu bihugu binyuranye byo muri Afurika, Minisitiri Utumatwishima yavuze ko nubwo hashize amezi make avuye mu gisata cy'ubuzima akimukira mu cy'urubyiruko, ahora yibaza uko ibitekerezo by'urubyiruko byabyazwamo ibikorwa byagira akamaro uru rwego.
Yavuze ko ubwo yari akiri
umuganga, yahuye n'umukobwa w'imyaka 17 y'amavuko witwaga Giselle maze
akamuganirira inkuru y'uko yasamye inda yatewe n'inshuti ye yari ifite imyaka
20 gusa, ndetse amubwira ko yifuza ko bishobotse iyo nda yakurwamo.
Nubwo uwo mukobwa yari
aremerewe cyane n'ingaruka zo gutwita akiri muto zirimo no kuva mu ishuri,Minisitiri Utumatwishima yamubwiye ko atari byiza gutekereza gukuramo inda kuko ari icyaha
gikomeye kandi bikaba birimo n’ibyago byinshi birimo n’urupfu.
Yasabye urubyiruko,
kwifashisha iyi nkuru ya Giselle watwise afite imyaka 17 y'amavuko ubwo yari
acyiga mu mwaka wa kabiri w'amashuri yisumbuye, bashakisha ibisubizo by'ibibazo
byugarije urwego rw'ubuzima ku Mugabane wa Afurika.
Ati: "Iki kiganiro
twese kiratureba. Mu gukemura iki kibazo, turashaka ko Giselle asubira mu
ishuri, turashaka ko Giselle atazongera gusama byoroshye ikindi gihe, kumenya
neza ko Giselle afite ubuzima bwiza bwo mu mutwe kugira ngo abashe gukomeza
ubuzima atiyahuye, ndetse dukeneye ko n'umwana wa Giselle azavuka neza."
Ibi yabigarutseho nyuma y’uko
kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Ugushyingo 2024, yayoboye Inama y’Abaminisitiri
bafite mu nshingano zabo guteza imbere urubyiruko mu bihugu bya Cameroon, Mali,
Zambia na Gambia.
Baganiriye kuri gahunda
zikomeje gushyirwaho n’ibihugu byabo na Afurika muri rusange, hagamijwe kubaka
ubushobozi bw’urubyiruko ndetse n’amahirwe ahari y’imikoranire y’ibi bihugu.
Ni inama yabaye mu gihe i
Kigali hateraniye Inama ya 7 y’Ihuriro ry’Urubyiruko muri Afurika, YouthConnekt Africa 2024. Iyi nama iri kubera muri Kigali Convention Centre aho
yitabiriwe n’abarenga 3000, igeze ku munsi wayo wa Gatatu ari nawo wa nyuma.
Nk’uko byagenze kuva
yatangira, ibiganiro biyisoza biri kugaruka ku cyafasha urubyiruko rwa Afurika
kugira uruhare mu iterambere ry’uyu mugabane n’ingamba zatuma bigerwaho.
Mu Rwanda, imibare igaragaza
ko mu 2023 abangavu bafite imyaka iri hagati ya 10 na 19 babyaye bagera kuri
19.406. Ni mu gihe mu mwaka wa 2017, abangavu batewe inda zitateganyijwe bari
17.331, umubare wazamutse cyane mu myaka yakurikiyeho bagera ku 23.622 mu 2019
mu gihe mu 2020 wageze kuri 19.701, bigeze mu 2021 baba ibihumbi 23.534.
Ubwo yari mu nama
rusange ya 23 y’Inteko Rusange y’Inama y’igihugu y’Abagore yateranye ku wa 30
Nzeri 2024, Umugenzuzi Mukuru w’Urwego rushinzwe kugenzura Iyubahirizwa
ry’Ihame ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagore n’Abagabo mu Iterambere
ry’Igihugu (GMO) Ndine Umutoni Gatsinzi, yatangaje ko mu mezi atandatu ya mbere
ya 2024 abangavu barenga ibihumbi 10 babyaye batararenza imyaka 18, harimo
n’abari munsi y’imyaka 14 bagera kuri 55.
Minisitiri Utumatwishima yasabye urubyiruko rwitabiriye YouthConnekt kurushaho gutekereza ku cyakemura ibibazo byugarije urwego rw'ubuzima muri Afurika
TANGA IGITECYEREZO