Kigali

Ikipe ya Vision FC yabonye umuterankunga mushya

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:8/11/2024 18:48
0


Ikipe ya Vision FC yasinyanye amasezerano y'ubufatanye na kompanyi ya Betting ya WINNER, basinyana amasezerano y'imyaka ibiri.



Ni amasezerano yasinyiwe mu cyumba cy'inama cya M-Hotel ku gicamunsi cy'uyu wa Gatanu tariki 8 Ugushyingo 2024.

Vision FC ni ikipe iri mu mwaka wa mbere mu cyiciro cya mbere cy'umupira w'amaguru mu Rwanda (Rwanda Premier League) nyuma y'imyaka 12 yari imaze ikina icyiciro cya kabiri.

Ku myambaro y'ikipe ya Vision FC hazajya haba handitseho WINNER ahagana imbere mu gatuza.

Mu ijambo rye, John Bosco Birungi yavuze ko iyi ari intangiriro nziza kandi ko amarembo afunguye ku bandi bafatanyabikorwa bafite ubushake bwo gufatanya n'iyi kipe.

Muri ibi birori, Ishyirahamwe ry'Umupira w'amaguru mu Rwanda ( FERWAFA) ryari rihagarariwe n'Umunyamabanga Mukuru waryo, Kalisa Adolphe "Camarade".

Kalisa yavuze ko muri gahunda ya FIFA hari kunozwa uburyo amakipe nka Vision FC afite icyerekezo cyo kuzamura impano azajya afashwa mu buryo mpuzamahanga akaba yakorana n'amakipe yo hirya no hino ku Isi.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Rwanda League, Guss Bigirimana yashimye uruhare ikipe ya Vision FC yagize mu kuzamura abakinnyi batandukanye banakomeye mu Rwanda nka Rwatubyaye Abdul, Byiringiro Lague, Rurangwa Moss, n'abandi ndetse yizeza ubufatanye burambye mu gukomeza kuzamura urwego n'ireme ry'umupira w'u Rwanda.

Mu ijambo rye, Umuyobozi mukuru wa Winner, Shaul Hatzir yavuze ko Vision FC bahuje ibiganiro akanishimira umurongo ikoreramo wo gufasha impano z'abanyarwanda. 

Yagize ati "Twishimiye gukorana na Vision FC kuko ibiganiro twagiranye byagenze neza kandi twumvise bafite intumbero yo guteza imbere impano z'abanyarwanda. Turi kampani itega ku mikino kandi buriya umupira w'amaguru ni umwe mu mikino itegwaho cyane. Twasinyanye imyaka ibiri, intego yacu ni ugushyigikira abana b'u Rwanda nk'igihugu cyacu dusabwa kugira icyo dutanga nk'umusanzu"

Amasezerano y’imyaka ibiri yasinywe hagati ya Vision FC na Winnwe Bet, ikipe ya Vision FC izahabwa akayabo ka miliyoni ijana z’amafaranga y’u Rwanda (100,000,000 Rwf)

Vision FC yabonye umuterankunga mushya






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND