Minisitiri w’Intebe wa Lesotho, Samuel Ntsokoane Matekane, yavuze ko yatangiye kwihangira imirimo afite imyaka 20 ariko bishimishije kuko muri iki gihe abana bagira amahirwe yo kujya mu ishuri, bakiga uko bazateza imbere igihugu cyabo mu bihe bizaza.
Ibi Minisitiri wa Lesotho yabitangaje mu kiganiro yahuriyemo na Perezida Kagame ndetse na rwiyemezamirimo wo muri Kenya akaba n’uwashinze ikigo Power Learn Project, Mumbi Ndung’u, kigaruka ku ruhare rw’urubyiruko mu gusigasira umurage wo guteza imbere Afurika. Ni ikiganiro batanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Ugushyingo, ubwo hatangizwaga Inama ya 7 y'Ihuriro ry'Urubyiruko muri Afurika, Youth Connect Africa 2024.
Mu ijambo rye, Minisitiri Matekane yagize ati: “Ntangira ubucuruzi, nakoraga amatafari, ibyo byarakomeje ariko nabaga mu bintu
byinshi nko gucuruza amatungo. Ubwo ni ubuzima umuntu yabayemo ariko uko igihe
kigenda, ndashaka kubwira urubyiruko rwacu ko kwihangana bitanga umusaruro.”
Yavuze ko kubera kwihangana,
yageze ubwo aba umwe mu bacuruzi bakomeye muri Lesotho, kugeza igihe yajyaga
muri politiki none kuri ubu akaba ari Minisitiri w’Intebe wa Lesotho.
Samuel Ntsokoane
Matekane, yitanzeho urugero rw’urugendo rwe, aho mu gihugu cye, umwana
w’umuhungu iyo amaze kumenya ubwenge, ajyanwa mu mirimo yo mu rugo irimo kwita
ku nka n’andi matungo y’ababyeyi.
Yavuze ko nubwo biba
bitoroshye ariko yabashije kwiga, bityo atumva ko kuri ubu urubyiruko rukwiye
kuba rujyanwa muri iyo mirimo yo mu rugo ahubwo rugomba guhabwa ubumenyi bwo
gukora akazi cyangwa kukihangira.
Ati “Ibi bintu
by’urubyiruko rwacu ruri kujya mu bucuruzi kandi rukagira amahirwe y’akazi, ni
ikintu cyiza kandi turagishyigikiye. Bamwe mu rubyiruko rwacu ni abahanga mu
guhanga ibishya. Tugenda tubona ibintu byiza biba biturutse kuri rwo.”
Ni mu gihe Rwiyemezamirimo wo muri Kenya akaba n’uwashinze Ikigo Power Learn Project, Mumbi Ndung’u, yakanguriye urubyiruko bagenzi be kugira amakuru y’ibiri kubera mu bihugu byabo no ku Isi, kuko ari byo bizabafasha kumenya ibyo bashobora gukora ngo bagere ku iterambere.
Yavuze ko inzego zishinzwe iterambere ry’urubyiruko na Leta muri
rusange bakwiye kugira uruhare mu gushyiraho uburyo rubona imirimo kuko ari byo
bizafasha mu iterambere ry’ubukungu. Ati “Niba tudafite ibisubizo by’uko
urubyiruko rwacu rwakwishyurwa, none ni gute twakwitega ko ubukungu bwacu
bukura?”
Minisitiri w'Intebe wa Lesotho, Samuel Ntsokoane yabwiye urubyiruko rwitabiriye YouthConnekt Africa Summit 2024 ko
Yabitangarije mu kiganiro yahuriyemo n'abarimo Perezida Kagame
TANGA IGITECYEREZO