Kigali

Virusi nshya y'Ubushita bw'Inkende yabonetse mu Bwongereza

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:8/11/2024 14:34
0


Bwa mbere vVirusi nshya y'Ubushita bw'Inkende (Mpox), yabonetse muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ubu noneho byatangajwe ko yageze no mu Bwongereza.



Urwego rushinzwe ubuzima (U.K. Health Security Agency) rwatangaje ko rwabonye abantu Batatu bafite Virusi nshya ya ‘mpox’ cyangwa se Ubushita bw’Inkende, abo bose uko ari batatu ngo baba mu rugo rumwe n’umurwayi wagaragaweho n’iyo ndwara bwa mbere, ubu bose bakaba barimo kuvurirwa mu bitaro bya Londres.

Ubuyobozi bwo mu nzego z’ubuzima aho mu Bwongereza bwatangaje ko muri rusange hamaze kugaragara abantu bane (4) bafite iyo Virusi nshya ya mpox ifite ubukana kurusha iyabanje.

Iyo Virus nshya ikaba yarabonetse bwa mbere muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ubundi igakwira no muri bimwe mu bindi bihugu by’Afurika, gusa abahanga mu bya siyansi ngo bemeza ko ingaruka zayo ku bantu zitari nyinshi cyane ugereranyije n’ibindi byorezo.

Ubuyobozi bwatangaje ko uwo muntu wa mbere wagaragayeho iyo Virus yari aherutse mu rugendo mu bihugu by’Afurika bitandukanye, ariko mu gihe yari arimo avurwa mu Bitaro bya Lodres biza kugaragara ko hari n’abandi batatu babana banduye icyo cyorezo.

Dr. Susan Hopkins, Umujyanama mu by’ubuvuzi w’Urwego rushinze ubuzima mu Bwongereza yabwiye ikinyamakuru The Associated Press ko “Mpox ari indwara yandura cyane mu muryango mu gihe abantu begeranye, bityo rero ko bidatangaje kubona habonetse abandi bayi fite  babana mu rugo rumwe n’uwo yagaragayeho bwa mbere”.

Iy Virusi nshya ya Mpox, ngo yagaragaye bwa mbere mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2024, iboneka mu Burasirazubwa bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, abahanga mu bya siyansi bakaba bemeza ko ibiminyetso byayo bidahita bigaragara, iyo akaba ari yo mpamvu ikomeza  gukwirakwira kuko abantu bashobora kuyikwirakwiza mu gihe nabo ubwabo batari bazi ko bayifite.

Mu 2022, ngo hari indi Virus ya Mpox yagaragaye mu bihugu 100 byo hirya no hino ku Isi harimo n’u Bwongereza, aho yagaragaye ku bantu 3.000 aho mu Bwongereza honyine, ariko iyi Virusi nshya ngo irusha ubukana iyo yabanje kugaragara mu 2022.

Iyo Virusi nshya ya Mpox yageze mu Bwongereza yarabonetse bwa mbere muri RDC, yagaragaye no mu Rwanda, mu Burundi, muri Kenya ndetse no muri Uganda, ariko yagaragaye no ku bantu bamwe na bamwe bakunze gukora ingendo bo muri Suede, u Buhinde, u Budage ndetse na Thailande.

Kugeza ubu, imibare itangwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO), igaragaza ko harimo abantu bagera ku 43.000 bamaze gusangwamo Virus ya Mpox , habariwemo abagera ku 1000 imaze kwica, abenshi muri bo bakaba ari abo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND