Kigali

EU yashimiye u Rwanda rwatangije gahunda ya YouthConnekt

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:8/11/2024 13:24
0


U Rwanda, rwashimiwe kuba rwaragize igitekerezo cyo gutangiza gahunda ya Youth Connekt, hashimangirwa ko gushora mu rubyiruko ari ugushora mu iterambere rirambye ry'Umugabane wa Afurika.



Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, Belén Calvo Uyarra, yashimye u Rwanda rwatangije gahunda ya Youth Connekt, ashimangira ko ari urubuga rwiza rwo kubaka ahazaza ha Afurika binyuze mu guhuriza hamwe urubyiruko.

Ati “Imibare ivuga ko 60% by’Abanyarwanda bari munsi y’imyaka 30 kandi 60% by’Abanyafurika bari munsi y’imyaka 25, ariko ntabwo ari imibare gusa. Urubyiruko rufite uruhare rukomeye mu kugena ahazaza h’u Rwanda na Afurika.”

Ni mu gihe Umunyamabanga Mukuru Wungirije akaba n'Umuyobozi wa UNDP ku rwego rwa Afurika, Ahunna Eziakonwa, yavuze ko Inama ya Youth Connekt isobanuye byinshi ku iterambere n’ahazaza h’Umugabane wa Afurika kuko urubyiruko ari rwo mizero y’ahazaza. 

Ati “Kubera ko gushora mu rubyiruko ni ihame ry’ingenzi rizatuma tugera ku iterambere rirambye.”

Ahunna Eziakonwa yashimiye abitabiriye Youth Connekt Africa 2024, avuga ko impamvu abanyacyubahiro bayitabiriye ari uko bazi akamaro k’iyi nama ndetse bafata urubyiruko nk’ahazaza ha Afurika.

Yagize ati: “Nshaka kuvuga ko hari abantu benshi bari hano, bakabaye bari ahandi harimo na Minisitiri w’Intebe wa Lesotho, Samuel Ntsokoane Matekane, wagombaga kuba ari mu nzira ajya mu Nama ya COP29, ariko ari hano kuko abona akamaro iyi nama ifitiye igihugu cye ndetse na Afurika.”

Youth Connekt imaze imyaka 12 itangiye mu Rwanda aho yatangijwe na Perezida Kagame nyuma yo gusanga ari ngombwa ko urubyiruko ruhurira hamwe, rugafata ingamba ku iterambere ryarwo rubigizemo uruhare ariko hakabaho no kwigiranaho no gusangizanya ibitekerezo bishingiye ku iterambere.

Cyatangiye ari igitekerezo cy’u Rwanda muri gahunda y’Igihugu yo kwishakamo ibisubizo, ariko kuri ubu abafatanyabikorwa batandukanye basanze ari igitekerezo gikwiye kuba icya Afurika yose.

Iyi nama ya 7 y’Ihuriro ry’Urubyiruko muri Afurika, Youth Connekt Africa 2024 iri kubera muri Kigali Convention Centre, yitabiriwe kandi n'Abaminisitiri bashinzwe urubyiruko mu bihugu bitandukanye bya Afurika, ba rwiyemezamirimo b'urubyiruko, abanyeshuri muri za kaminuza n'abahagarariye ibyiciro bitandukanye by'urubyiruko.


Ambasaderi wa EU mu Rwanda, yashimiye u Rwanda rwatangije gahunda ya Youth Connekt


Umuyobozi wa UNDP muri Afurika yavuze ko Inama ya Youth Connekt Africa isobanuye byinshi ku iterambere n'ahazaza h'Umugabane 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND