Kigali

Umugabo we yarize! Amarangamutima y'abari bashyigikiye Kamala Harris-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:7/11/2024 10:30
0


Mu gihe benshi muri Amerika bishimiye intsinzi ya Donald Trump, ni nako hari benshi bababajwe n'uko Kamala Harris yatsinzwe, ndetse bagaragaza amarangamutima yabo kumugaragaro bararira harimo n'umugabo we Douglas Emhoff warize ubwo Kamala yagezaga ubutumwa ku bantu.



Mu masaha make ashize nibwo byemejwe bidasubirwaho ko Donald Trump w'ishyaka ry'Abarepulikani ariwe wabaye Perezida wa 47 wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika nyuma yo gutsinda Kamala Harris w'ishyaka ry'Abademokarate.

Visi Perezida Kamala Harris uri kurangiza manda ye, yahise nawe yemera ku mugaragaro ko yatsinzwe ndetse anagaragaza ko atacitse intege ahubwo ko azakomeza kugeza igihe inzozi ze zizabera impamo.

Ibi yabivugiye imbere y'imbaga y'abamushyigikiye mu ikoraniro ryabereye muri Kaminuza ya Howard i Washington D.C, aho Kamala Harris yavugiye ijambo nyuma yo gutsindwa amatora. Aha niho benshi bagiriye amarangamutima bararira.

Mu mafoto akomeje kugarukwaho cyane yerekanye umugabo wa Kamala Harris hamwe n'abana be bafashwe n'ikiniga bakarira imbere y'abanyamakuru. 

Ni nako Guverineri wa Minnesotta, Tim Walz, wiyamamazanyaga na Kamala ku mwanya wa Visi Perezida, nawe yafashwe n'ikiniga ararira.

Mu mafoto akurikira irebere uko abashyigikiye Kamala Harris bafashwe n'amarangamutima nyuma y'uko atsinzwe:

Umugabo wa Kamala Harris yafashwe n'ikiniga ubwo yavugaga ijambo

Tim Walz n'umugore we hamwe n'umukobwa we nabo amarangamutima yari yose

Tim Walz wiyamamazaga ku mwanya wa Visi Perezida yisunze umugore we

Umugabo wa Kamala yihanaguye amarira arikumwe n'abana be Ella na Cole Emhoff

Umugabo wa Kamala n'umukobwa we Ella bose bari buzuye amarangamutima

Ni uku umuryango wa Kamala Harris wakiriye intsinzwi ye

Nancy Pelosi wari umuvugizi wa White House ni uko yakiriye intsinzwi ya Kamala usanzwe ari inshuti ye

Abari bashyigikiye Kamala Harris batangiye kurira ubwo yavugaga ijambo

Agahinda kari kose ku batoye Kamala Harris

Abari bamushyigikiye baririye mu ruhame bakibona ko yatsinzwe

Bisunganye barahumurizanya nyuma y'uko Kamala Harris bari bashyigikiye adatsinze







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND