Kigali

Trump yatsinze amatora ya Perezida atangaza ko nta ntambara azajyanamo Amerika

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:6/11/2024 10:49
0


Mu gihe hagitangazwa ibyavuye mu matora, ndetse Donald Trump akaba ariwe uri mbere mu majwi, byatumye atangira kwishimira intsinzi anavuga ku mugaragaro ijambo rya mbere nka Perezida wa 47 wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.



Ibi byabaye ubwo yari amaze gutsinda muri Leta ya Pennsylavania yarasiwemo yiyamamaza aho yahise agira 267 mu gihe Kamala Harris agifite 224. Ibi byagaragaje ko byanze bikunze yatsinze aya matora kuko arabura amanota 3 gusa ngo yuzuze 270 akenewe.

Donald Trump yahise atanga ijambo rya mbere nk'uwatsinze amatora yemeza ko yabaye Perezida wa 47. Ni jambo ryanyuze kuri televiziyo ya Fox News aho yari ari kumwe na J.D Vance ugiye kuba Visi Perezida we, hamwe n'umugore we Melania Trump n'abana babo.

Mu ijambo rye ryari ritegerejwe na benshi Donald Trump yavuze ko yiteguye gukemura ibibazo bimaze igihe byugarije igihugu cye birimo n’ibijyanye n’abimukira banyura ku mipaka itandukanye.

Yavuze ko urugendo rwe rwaranzwe n’ibizazane, ariko rurangiye neza. Yashimiye umugore we, Melania Trump n’abana be bamubaye hafi muri uru rugendo.

Donald Trump yavuze ko gutsinda kwe ari intsinzi kuri Demokarasi, yizeza ko nta ntambara n’imwe azashoza ku gihugu ko ahubwo azazihagarika. Yavuze ko "Imana yarokoye ubuzima bwanjye kubera impamvu. Impamvu ni ukongera kubaka igihugu cyacu".

Kugeza ubu hategerejwe ko byemezwa ku mugaragaro ko Donald Trump yatsinze amatora, gusa amajwi yo yamaze kubigaragaza ko ari we ugiye kuyobora USA mu myaka ine (4) iri mbere.

Aherekejwe n'umuryango we, Donald Trump yemeje intsinzi ye

Trump yavuze ko nta ntambara azajyanamo Amerika ahubwo ko n'izihari azazihagarika






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND