Umuhanzi Umuhire Bertrand wahisemo izina rya Dj Berry mu muziki, yatangaje ko yakuranye urukundo rwo gukora umuziki ahanini biturutse kuri Mukuru we usanzwe ari Dj bituma yifuza gutera ikirenga mu cye.
Uyu musore ubarizwa mu Mujyi wa Namur mu Bubiligi akora umuziki wubakiye cyane ku njyana ya Drill. Ariko asobanura ko mu bihe bitandukanye yagiye agerageza no gukora izindi njyana mu rwego rwo kurushaho kwagura urugendo rw'umuziki we.
Mu mezi umunani ashize nibwo yatangiye urugendo rw'umuziki nk'umuhanzi wigenga. Afite ku isoko indirimbo eshatu zirimo 'TCT' kandi aririmba mu rurimi rw'Ikinyarwamda, Icyongereza ndetse n'Igifaransa.
Uyu musore avuga ko n'ubwo abarizwa mu Bubiligi muri iki gihe ntiyibagiwe Ikinyarwanda byatumye yiyemeza gukora umuziki wubakiye ku rurimi kavukire. Anafite indirimbo yakoranye na mugenzi we NXO5K bise 'West Coast'.
Ubu yasohoye amashusho y'indirimbo yise 'Umurwa'. Yabwiye InyaRwanda ko gukurira muri korali n'iruhande rwa mukuru we usanzwe ukora akazi ko kuvanga imiziki ari byo byatumye yiyemeza gutanga umusanzu we.
Ati "Kwinjira mu muziki no gukora akazi ka 'Dj' ni ibintu nakunze nkunda noneho bizaba kuba akarusho aho Mukuru wanjye yabigiraga umwuga, akoresha izina rya 'Dj Hidas'. Rero navuga ko intangiriro z'umuziki wanjye zavuye aho."
Uyu musore avuga ko yahisemo gutangira umuziki mu Bubiligi muri iki gihe kubera ko ariho abarizwa n'umuryango we, ni naho ari kwiga amasomo ye ya Kaminuza.
Yavukiye kandi akurira i Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali ari naho yize amashuri ye abanza ndetse n'ayisumbuye. Asobanura ko nk'abandi bahanzi bose ashaka gukora umuziki ukamenyekana ku rwego rwiza, kandi mu gihe cy'imyaka itanu iri imbere azaba yaratangiye gutangwa n'impano ye.
Berry avuga ko iyi ndirimbo ye yise 'Umurwa' yitsa cyane ku rukundo, kandi ni inkuru y'inshuti ye yanditse babanye mu bihe bitandukanye. Mu buryo bw'amajwi (Audio) iyi ndirimbo yakozwe na Loader, inononsorwa na Bob Pro. Ni mu gihe amashusho yakozwe a Fayzo Pro wakoze nyinshi mu ndirimbo za Bruce Melodie, amashusho anononsorwa na Directo C.
DJ
Berry yatangaje ko gukurira muri korali n’iruhande rwa Mukuru we byatumye
ahitamo gukora umuziki
Dj Berry yavuze ko gutangira umuziki mu Bubiligi ahanini byaturutse mu kuba ariho abarizwa n’umuryango we
Dj Berry yasobanuye ko ubuzima yakuriyemo bwatumye anisanga mu kuvanga imiziki mu bitaramo binyuranye
KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ‘UMURWA’ YA DJ BERRY
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘WEST COAST’
KANDA HANO UBASHE KUREBA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO YA MBERE YA DJ BERRY
TANGA IGITECYEREZO