Kigali

Emery Bayisenge mu nzira zo gusinyira Gasogi United

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:5/11/2024 19:10
0


Myugariro wamamaye mu ikipe ya APR FC yo mu Rwanda no mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda "Amavubi", Emery Bayisenge ari mu nzira zigana mu ikipe ya Gasogi United nk'uko byatangajwe na Perezida w'iyi kipe.



Nyuma y'umukino ikipe ya Gasogi United yatsinzemo Kiyovu Sports ibitego bine kuri bitatu kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Ugushyingo 2024, mu kiganiro n'itangazamakuru ni bwo Perezida wa Gasogi United, KNC yatangaje ko nyuma y'akaruhuko k'amakipe y'ibihugu, Gasogi United izatangaza Emery Bayisenge nka myugariro wayo.

Yatangaje ko atari Emery Bayisenge gusa uzaza muri iyi kipe kuko yanatangaje ko iyi kipe izagura rutahizamu wo ku rwego rwo hejuru wo kongera umubare w'ibitego iyi kipe itsinda. Ati: "Mwitegure impinduka muri Gasogi, ngiye kuyitaho bikomeye cyane mu buryo bwo kuyikaruma no kongera igitsuri, n'abakinnyi batandukanye.

Gasogi United izongeramo abataka, tutitaye ku kiguzi bizadufata tugomba kugura umwataka n'ubwo yadukinira amezi abiri. Mu bwugarizi ho tuzongeramo abakinnyi bacu hano mu Rwanda kugira ngo tureke kuguma gushiramo abanyamahanga.

Ibyo si ibanga kugeza uno munsi hari ibyo tugomba kuzuza, kuko n'ibizamini by'ubuzima byararangiye, igisigaye ni ukumubereka ni Emery Bayisenge."

Bayisenge wari umaze igihe nta kipe afite akinira nyuma yo gutandukana na Gor Mahia, yakiniye andi makipe nka KAC de Kénitra yo muri Maroc na USM Alger hagati ya 2016 na 2018. Yakinnye kandi Igikombe cy’Isi cy’Abatarengeje imyaka 17 mu 2011 mu gihe yatangiye guhamagarwa mu Ikipe Nkuru "Amavubi" mu 2012.

Emery Bayisenge wakiniye Amavubi ari mu nzira zo kujya muri Gasogi United

Gasogi United yatangaje izagura ba rutahizamu bakomeye mu kongera umubare w'ibitego iyi kipe itsinda







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND