Umuraperi w’icyamamare Sean ‘Diddy’ Combs wizihirije isabukuru y’imyaka 55 muri gereza, yafashe umwanya wo gushimira abana be 7 batamutereranye muri ibi bihe bitamworoheye.
Mu ijoro ryakeye ni bwo abana barindwi ba P. Diddy barimo batandatu yabyaye n’umwe yareze, biyegeranyije bamwifuriza isabukuru nziza y’imyaka 55 y’amavuko. Ibi byatangajwe n’aba bana bashyize hanze amashusho yabo bamwifuriza umunsi mwiza.
Muri aya mashusho bose uko ari barindwi harimo n’umwana w’imyaka 2, baririmbiye uyu muraperi indirimbo y’isabukuru ndetse banafite umutsima (cake). Ibi kandi babikoraga bamuhamagaye kuri telefone iri muri ‘Loud Speaker’ kuburyo byumvikanaga ibyo P.Diddy asubiza.
Uyu muraperi wumvikanaga avuga yishimye yashimiye abana be bamuririmbiye, gusa abashimira byihariye ko bakomeje kumubaha hafi no gukomera.
Yagize ati: “Ndabakunda, ndabakunda cyane, nkumbuye kubabona! Ndabashimiye kuko mukomeje gukomera ku bwanjye, ndabashimira ko muri mu ruhande rwanjye kandi mutacitse intege”.
Yongeyeho ati: "Cyane cyane ndabashimira ko mwabaye hafi yanjye ibi bihe, ntewe ishema namwe".
Ibi yabivuze mu gihe afungiye muri gereza ya New York kuva tariki 16 Nzeri yatabwa muri yombi. Akurikiranyweho ibyaha birimo gufata ku ngufu, gucuruza abakobwa n’ibiyobyabwenge, gutera ubwoba n’ibindi. Urubanza rwe ruzatangira tariki 05 Mata 2025.
Abana ba P.Diddy bamuhamagaye muri gereza bamwifuriza isabukuru nziza
TANGA IGITECYEREZO