Filime Nyarwanda zahawe umwihariko wo kwerekanwa buri munsi mu zirenga 80 zizerekanwa mu iserukiramuco ‘Mashariki Film Festival’ riri ku kuba ku nshuro ya 20 hagamijwe guteza imbere uruganda rwa Cinema uhereye kuri buri wese ubigiramo uruhare.
Ni iserukiramuco rihuza abantu bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi. Kuri iyi nshuro rigiye kumara icyumweru ribera mu Rwanda, aho rizasozwa ku wa Gatanu tariki 9 Ugushyingo 2024, mu muhango uzabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.
Ni nabwo hazatangazwa ibihembo kuri filime zizahiga izindi hashingiwe ku byo Akanama Nkemurampaka kazashingiraho gahitamo abagomba gutsinda.
Filime zizerekanwa muri iri serukiramuco ni 85 zirimo 11 zo mu Rwanda zakozwe n’abantu banyuranye. Harimo filime mbarankuru, filime ngufi, filime zitambuka kuri Televiziyo ndetse na filime zashyizwe mu cyiciro cya filime zo mu Rwanda kizwi nka ‘Iziwacu Films’.
Zizerekanirwa ahantu hatandukanye harimo muri Century Cinema mu Mujyi wa Kigali Rwagati, Camp Kigali na Norrsken House Kigali.
Umuyobozi wa Mashariki Film Festival, Trésor Senga, yavuze ko bishimira imyaka 10 ishize iri serukiramuco ritangijwe, kandi ko bakora uko bashoboye kugirango bateze imbere abari muri cinema mu Rwanda, ari nayo mpamvu filime zo mu Rwanda zahawe umwihariko kuri iyi nshuro.
“Ni iby’agaciro kuba iserukiramuco riri kuba kuri iyi nshuro twizihiza iyi myaka 10 tumaze. Twizera ko tuzakomeza, duharanira ko iri serukiramuco rikomeza gutanga umusanzu ukomeye mu ruganda rwa sinema.”
“Kuri iyi nshuro hatoranyijwe filime 85 zo mu bice bitandukanye, harimo 11 zo mu Rwanda. Kandi turateganya ko buri munsi tuzajya twerekana filime 2 zo mu Rwanda mu rwego rwo gushyigikira aba ‘Producer’ n’abandi bashora imari muri Cinema.”
Mu gutangiza ku mugaragaro ibikorwa by’iri serukiramuco, herekanwe filime ‘Long Rains’ yo muri Kenya, igaruka ku mwana w’umukobwa witwa Aisha wari ufite inzozi zo kujya ku Mugabane w’u Burayi.
Kugera kuri uyu wa Kane tariki 7 Ugushyingo 2024, filime zizerekanirwa kwa Mayaka. Herekanwa filime zitandukanye yaba Mbarankuru, Filime z’uruhererekane, ingufi, indende ndetse n’izo mu Rwanda zitandukanye.
Mashariki yatangiye mu 2013 ifite intego yo gufasha filime zikorerwa mu Rwanda kubasha kugera ku rwego mpuzamahanga rya Cinema. Ryatangiye benshi mu bakoraga filime batarabasha kubona amahirwe yo guserukira u Rwanda mu mahanga.
Nyuma y’uko ritangijwe ryafunguye amarembo, abakora filime batangira kwisanga mu mahanga. Ibi ariko ntibyasubije ibibazo bikigaragara muri cinema, birimo nko kuba abakora filime n’abandika filime batabasha kubigeza ku isoko nk’uko bikwiye.
Ariko mu rugendo rwo kwishakamo ibisubizo, bamwe batangiye kuzicururiza kuri Youtube, zimwe muri Televiziyo zikorera mu Rwanda zitangira kugura filime zo mu Rwanda, ariko ntabyo ntibihagije mu gushakira isoko abakora bakanatunganya filime.
Mashariki
African Film Festival ni iserukiramuco ngaruka mwaka rigamije kumenyekanisha
filime Nyafurika ndetse n’izo mu Rwanda no kuzikundisha Abanyafurika n’Isi yose
muri rusange.
Umuyobozi wa Mashariki Film Festival, Trésor Senga yagaragaje ko imyaka 10 ishize bategura iri serukiramuco yabaye iyo kurenga ibicantege, ahubwo basingira intego yabo
Trésor
Senga yagaragaje ko mu myaka 10 ishize banyuze muri byinshi, kandi bishimira ko
iri serukiramuco rigihagaze
Umuyobozi
wa Mashariki Film Festival, Trésor Senga ari kumwe na Antoinette wamamaye nka ‘Intare
y’Ingore’
Umuyobozi
ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya Mashariki African Film Festival birimo na
Masharket, Kayitare Lionel yavuze ko bategura iri serukiramuco barihuje n’ibikorwa
by’isoko rizwi nka ‘Masharket’ mu rwego rwo gufasha abantu gucuruza ibihangano
byabo
Dj
Emery [Ubanza ibumoso] wamenyekanye cyane mu gucuranga mu bitaramo binyuranye
hirya no hino mu Rwanda, ni umwe mu bagira uruhare mu itegurwa ry’iserukiramuco
Mashariki
Kimenyi
Tito wamamaye ku rubuga rwa Tik Tok ni umwe mu bitabiriye itangizwa ry’iserukiramuco
‘Mashariki’
Kayitare
Lionel ari kumwe na Ndahiro wamamaye muri filime zinyuranye
Umukinnyi wa filime wamamaye nka Killaman muri filime zinyuranye kuri Youtube
Muniru
na Kayumba Vianney wamamaye nka Manzi muri filime yahuriyemo na Fabiola
Iri
serukiramuco ryitabiriwe n’abantu banyuranye bo mu bihugu bitandukanye byo ku
Isi
TANGA IGITECYEREZO