Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Ishimwe Prince [Darest] yatangaje ko yafunguye ku mugaragaro inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ‘Label’ yise ‘Eeey D Ent’, ni nyuma y’uko akoranye ku nshuro ya mbere indirimbo na Dj Pius bise ‘Impore’ ifite iminota 4 n’amasegonda 46’.
Yari amaze igihe kinini yumvikanisha ko yatangiye urugendo rw’umuziki we, ariko ashaka no gufasha abandi bahanzi bakiri bato mu ruganda rw’umuziki. Uyu musore yamenyekanye cyane mu itsinda rya Juda Muziki ryasenyutse mu 2023.
Yabwiye InyaRwanda ko yagize igitekerezo cyo gufungura iyi Label agitangira urugendo rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga.
Ati “Ni igitekerezo nagize ngitangira kwiririmbana hagamijwe guteza imbere urubyiruko biciye mu muziki kandi ugakorwa mu buryo bwa nyabwo ku kigero cyiza aho ushobora no gucuruzwa ibwotamasimbi.”
Uyu musore yavuze ko ateganya gusinyisha abahanzi muri iyi Label, ahanini binaturutse mu kuba muri iki gihe afite ikipe ngari basigaye bakorana. Kandi azirikana ko aho ageze ari urugendo yashyigikiwemo n’abandi, bityo yifuza gutanga umusanzu we.
Ati “Aho nicaye hose narafashijwe rero nifuza ko naha amaboko abandi bari mu nzira nziza yo kubikora. Hari ibyo turi gutunganya mu minsi iri imbere tuzababwira byinshi kuri iyo gahunda, gusa Abanyarwanda bashonje bahishiwe.”
Da Rest yasobanuye ko icyerekezo cy’iyi Label ni ugufasha abakiri bato mu muziki, kandi bagaharanira ko umuhanzi wese uyinyuzemo ageze ku rwego rushimishije.
Avuga ati “Ni ugukora umuhanzi ushobora kumenyekana muri Afurika kandi ibihangano bye bigacuruzwa mu buryo bwa nyabwo nta ntambwe n’imwe asimbutse.”
Atangije iyi Label yise ‘‘Eeey D Ent’’ nyuma y’uko akoranye indirimbo na Dj Pius nawe ufite inzu y’umuziki ya 1K Entertainment yanyuzemo abarimo umuhanzi Amalon.
Da Rest avuga ko gukorana na Dj Pius ahanini byaturutse ku bushuti bwabo bwa buri munsi, no kuba yari asanzwe akunda ibikorwa bye. Ati “Pius ni umuhanzi nkunda kandi nkunda uburyo akora ibintu bye, rero numvaga ari igihe cyiza cyo gukorana nawe.”
Da
Rest yatangaje ko yafunguye inzu y’umuziki yise ‘Eeey D Ent’ mu rwego rwo
gufasha abakiri bato mu muziki
Da Rest yavuze ko yakoranye indirimbo ‘Impore’ na Dj Pius kubera ko basanzwe ari inshuti
Da Rest yavuze ko akimara kuva mu itsinda rya Juda Muziki yagize igitekerezo cyo gufungura Label igamije gufasha abahanzi kwisanga ku isoko mpuzamahanga
Da Rest ari kumwe n'abasore n'inkumi yifashishije mu mashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Impore'
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘IMPORE’ YA DA REST NA DJ PIUS
TANGA IGITECYEREZO