Kuwa Mbere tariki 4 Ugushyingo 2024 ni bwo Umuyobozi ushinzwe Siporo muri Arsenal yahisemo gutandukana nayo. Kugenda kwe bishobora kugira ingaruka zitandukanye, yaba nziza cyangwa mbi, bitewe n’uruhare rukomeye yari afite mu iterambere ry’iyi kipe.
Kuba Edu Gaspar yamaze gutandukana na Arsenal bishobora kuyigiraho ingaruka mu guhungabana kwa gahunda z’iterambere rya Arsenal.
Muri Arsenal, Edu yari umuyobozi w’ingenzi mu gushyiraho gahunda zigamije iterambere ry’ikipe anafite ubushake bwo guhatanira ibikombe.
Uretse kuba ya yari amaze kugira Arsenal ikipe
itavugirwamo mu Bwongereza, Edu yari amaze kubaka umubano ukomeye na Mikel
Arteta muri gahunda yo guhangana ku rwego rwo hejuru.
Ubu muri Arsenal benshi bafite
ubwoba ko nyuma y’igenda rya Edu Gaspar hazabaho ubwumvikane buke cyangwa
ubwitabire cyangwa kwirengagiza inshingano bishobora gutuma ibyo yari yaratangije
bigira imbogamizi mu gihe kitarambiranye.
Kugenda kwa Edu Gaspar bishobora kuzagira ingaruka mu ihindagurika mu bijyanye n’imishinga yo kugura no kugurisha abakinnyi.
Edu yagaragaye nk’umuhanga mu kugura abakinnyi bashya kandi badahenze. Ubuyobozi bwe bwafashije iyi kipe kugura abakinnyi bayifashije nka Gabriel Jesus, Oleksandr Zinchenko n’abandi bagize uruhare mu kuzamura urwego rw’ikipe.
Abasesenguzi batandukanye bari guhuriza ku ngingo ivuga ko mu
gihe Arsenal yakongera kugura abakinnyi hatarimo ukuboko kwa Edu bishobora
gutuma isubira inyuma mu kwiyubaka, bitewe n’uko hari abakinnyi bashobora
kutisanga mu ikipe nk’uko byari bimeze
Edu yashimirwaga gukunda gukinisha abakinnyi bakiri bato, ndetse no guteza imbere impano z’abakinnyi bato.
Uyu mugabo
yari yarashyize imbere gahunda yo gukurikirana abakinnyi bato no kubafasha
kugera ku rwego rw’abakinnyi bakomeye mu gihe kizaza. Kugenda kwe bishobora
gutuma gahunda y’ikipe yo kuzamura abakinnyi bato isubira inyuma
Kugenda kwa Edu bishobora kugira ingaruka mu mitekerereze no mu miyoborere y’ikipe. Edu yashimirwaga guteza imbere imikorere ya Arsenal ndetse n’uburyo abakinnyi bakomeje kugenda barushaho gukorera hamwe mu kubaka ikipe ifite icyerekezo.
Kuvamo kwe bisaba ko hagira undi umusimbura uhamye kandi
w’umuhanga mu bijyanye n’ubuyobozi ndetse ari n’umuhanga mu gutegura imishinga
irambye, mu gihe bitabaye ibyo, imiyoborere ya Arsenal ishobora kujya
ihindagurika bikayikoma mu nkokora ugereranyije n’aho yuari igeze muri iki gihe.
Ikibabaje kurusha ibindi ni uko nyuma y’uko Edu Gaspar atandukanye na The Gunners ishobora kunanirwa gushyira mu bikorwa intego zo guhatanira ibikombe.
N’ubwo Edu Eduards twavuga ko
atageze ku ntego yari yarihaye yo kuzahesha Arsenal ibikombe, abenshi
bamushimira kuba yari amaze kubaka ikipe ihangana, kuko muri iyi myaka ibiri ishize
yabaye iya kabiri muri English Premier League, kandi inagaragaza imbaraga
zidasanzwe cyane.
Mu gusimbura Edu, Arsenal izakenera
ubuyobozi bushya bufite ubushobozi bwo gukomeza gahunda no kwiyemeza kugera ku
ntego y’ikipe; bitabaye ibyo, kugenda kwa Edu bishobora kuzana impinduka zitari
nziza ku mibereho y’iyi kipe mu gihe kirekire.
Edu Gaspar yakoze byinshi
by’ingirakamaro muri Arsenal, bigaragara cyane mu iterambere ry’ikipe mu nzego
zitandukanye. Dore ibyo yagezeho mu gihe yari umuyobozi w’imikino muri iyi
kipe.
Kugira uruhare rukomeye mu kugura abakinnyi bashya no kubaka ikipe ifite ubushobozi bwo guhatanira ibikombe. Edu yerekanye ubuhanga mu igura ry’abakinnyi, aho yagiye ahitamo abakinnyi bafite impano ikenewe kandi bifite agaciro ku isoko.
Urugero
ni uko yagize uruhare mu kugura abakinnyi nka Thomas Partey, Gabriel Magalhães,
na Ben White, abakinnyi bagize uruhare mu kubaka ikipe ikomeye. Kugura
abakinnyi nka Gabriel Jesus na Oleksandr Zinchenko byatumye ikipe ifata indi
ntera mu kugera ku ntego yo guhatanira igikombe cya Premier League
Gukora ubufatanye bukomeye n’umutoza Mikel Arteta. Edu yafashije Arteta mu gushyira mu bikorwa gahunda yo kubaka ikipe. Abakoranye bya hafi mu guhuza ibikorwa byo kugura abakinnyi no no guteza imbere ikinyabupfura mu ikipe ya Arsenal, ibyo byatumye Arsenal itangira kugaragara nk’ikipe y’ubushake bwo guhatanira ibikombe nyuma y’imyaka itari mike itarigaragaza cyane.
Ubufatanye bwa Edu na Arteta bwahaye
Arsenal amahirwe yo kongera kubaka imbaraga nyinshi mu mikinire yayo.
Ku
ngoma ya Edu Arsenal yaranzwe no gushyira imbere abakinnyi bakiri bato. Edu yari afite umwihariko mu guteza imbere abakinnyi bakiri
bato, ibyo bikaba byaratumye Arsenal yigarurira imitima y’abakinnyi b’abahanga
bakiri bato, nka Bukayo Saka na Emile Smith Rowe, Martin Odegard, Aaron
Ramsdale ndetse no guha amahirwe abakinnyi batari bafite amazina akomeye.
4.
Kugira uruhare mu guhindura imikorere ya Arsenal mu bijyanye no gucunga
umutungo
Edu yakoze amavugurura mu bijyanye n’imicungire y’amafaranga, arushaho gucunga umutungo w’ikipe neza.
Yashishikarije Arsenal kugura abakinnyi bakiri bato bafite ahazaza heza, aho
kwibanda gusa ku bakinnyi bahenze cyane, bikaba byarafashije ikipe kuguma ku
murongo mwiza wo gucunga neza amafaranga yinjiza. Iki cyerekezo cyatumye
Arsenal iba ku mwanya mwiza wo guhatanira ibikombe kandi idahungabanye mu
bijyanye n’imari
5. Guhindura umwuka wo muri Arsenal
no gukomeza umurava w’abakinnyi
Edu yafashije mu kubaka umwuka mwiza wo guharanira intsinzi mu ikipe, bitandukanye n’imyaka yashize aho ikipe yari ifite intege nke mu guhatanira ibikombe bikomeye.
Uyu murava wasangwaga ku bakinnyi benshi, ukongera guhuza ikipe ku ntego zimwe, byatumye Arsenal yongera kugaragara nk’ikipe ifite icyerekezo gikomeye.
Kubaka umwuka mwiza ni imwe mu
mpamvu iyi kipe itangiye kugaragara neza mu mikino yo mu rwego rwo hejuru,
ndetse bikayigirira akamaro mu guhuza abakinnyi no kongera icyizere cyabo ku
kibuga.
Edu Gaspar ni umwe mu bayobozi bari bamaze gushyira Arsenal ku rwego rwo hejuru
Kugera ku ntego za Edu yabifashijwemo n'inshuti ye y'akadasohoka Mikel Arteta
TANGA IGITECYEREZO