Umuraperi Kanye West umaze iminsi atembere ibihugu byo ku mugabane wa Asia, akaba ari kubarizwa mu Buyapani, ubu akomerewe no kutabona abana be mu gihe cy'amezi abiri nyuma yaho Kim Kardashian babyaranye amushyizeho amananiza.
Umuraperi Kanye West Ye akaba n'umwanditsi w'indirimbo, amaze iminsi yarateye umugongo i Hollywood aho yagiye mu bikorwa byo kwamamaza album ye aherutse gushohora 'Vulture II' aho yahise anajya gukorera ibitaramo ku mugabane wa Asia, aho yataramiye mu Bushinwa akahava ajya mu Buyapani.
Icyakoze nubwo ibikorwa by'umuziki we akomeje kugenda neza, byatangajwe ko bitameze neza mu buzima bwite bwe aho afitanye ibibazo n'umunyamideli Kim Kardashian wahoze ari umugore we banafitanye abana 4.
Nk'uko The Mirror UK ibitangaza ngo uyu muraperi aheruka kuganyira umwe mu nshuti ze za hafi amubwira ko ababaye cyane kuba amaze iminsi 47 (amezi 2 arenga) atabonana n'abana be imbona nk'ubone cyangwa ngo bavugana ku buryo bwa 'Video Call'.
Yamubwiye ati: ''Ntabwo numva ntekanye, ntabwo nishimye, maze iminsi 47 ntabonana n'abana banjye bose,ntanubwo mama wabo yemerako mbavugisha mu buryo bwa video call. Ntekereza ko ibibazo dufitanye aribyo bituma atemera ko abana baza kunsura, bisa nkaho abikora kugirango ampime''.
Ni mu gihe Kim Kardashian muri Nzeri yatangaje ko impamvu atagikunze kohereza abana ngo basure Kanye West ari uko ataba yizeye ko abitaho uko bikwiye. Yanavuze kandi ko kuva uyu muraperi yashakana n'undi mugore Bianca Censori ko yahise ahindura imyitwarire ndetse ko atazi neza uyu mugore kuburyo yatuma abana be bamarana igihe kinini nawe.
Kanye West avuga ko akomerewe no kutabona abana be mu gihe cy'iminsi 47
Yavuze ko Kim Kardashian amwima abana kugirango amuhime
Kim Kardashian nawe aherutse kwemerera itangazamakuru ko atacyemerera abana ko bamarana igihe kinini kwa Se
TANGA IGITECYEREZO