Mu gihe habura amasaha make ngo amatora ya Perezida abe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byatangajwe ko benshi mu baturage b'iki gihugu barwaye umuhangayiko kubera impungenge bafite w'ibizayakurikira.
Muri Leta zunze ubumwe z'Amerika, uko itariki y'amatora yagendaga yegereza ni nako abaturage bagenda barushaho guhungabana, hatitawe ku ishyaka barimo cyangwa babogamiyeho. Ni umwanzuro w'Ishyirahamwe ry'abaganga b'ibibazo byo mu mutwe ryo muri Amerika, APA mu magambo magufi y'Icyongereza. Iri shyirahamwe niryo ryakoze ubu bushakashatsi.
Iryo shyirahamwe, APA, ryakoze ubushakashatsi risanga hafi ¾ bafite icyo ryita indwara yo guhungabana (cyangwa se yo guhangayika cyane) kubera amatora y’umukuru w’igihugu.” Ni amatora ubu yatangiye muri Leta zimwe na zimwe, akazasozwa ku wa Kabiri w’iki cyumweru.
Bituruka ku mpamvu nyinshi zirimo ibinyura mu bitangazamakuru, impaka za politiki n’impungenge z’ejo hazaza h’igihugu cyabo.
Lynn Bufka ni umuyobizi mukuru wungirije wa APA. Yabisobanuriye Ijwi ry’Amerika ati:“Umwuka wa politiki, impaka zirebana n’amatora, bisigaye bishyushye cyane kurusha mbere. Bisigaye bitanya abantu cyane. Byatumye twibaza niba bigira ingaruka ku bantu. Nuko abantu batubwira ibyo byanyuramo. Benshi muri bo byababereye intandaro yo guhungabana. Kandi n’ubundi bushakashatsi butandukanye bwageze ku mwanzuro umwe.”
Abashakashatsi basanze ubu burwayi bugira ingaruka ku Banyamerika bari hagati ya 1/5 na ¼ mu mibanire yabo n’abandi, mu miryango, abaturanyi, inshuti no mu kazi aho bakorera, kubera politiki. Muri bo, abenshi ni abakiri bato, abahengamiye ku bitekerezo by’ishyaka ry’Abademokarate n’abandi bose bari cyane mu bya politiki.
Iri shyirahamwe rishimangira ko abantu bakwiye gutuza, gutsura umubano bafitanye n’abandi, nko guhura nabo kenshi bakaganira, kwita ku bikorwa ngororamubiri, kwita ku byo bafungura (barya) no gusinzira bihagije. Bishobora kubafasha kugabanya imihangayiko y’amatora.
TANGA IGITECYEREZO