Kigali

Rwanda Premier League: Police FC yatsinze Rutsiro mu mukino wabonetsemo ikarita y'umutuku

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:2/11/2024 17:25
0


Ikipe ya Police FC yatsinze Rutsiro FC ibitego 3-2 mu mukino w'umunsi wa munani wa shampiyona y'u Rwanda, "Rwanda Premier League". Ubwo Police yatsindaga igitego cya gatatu, Issah wagitsinze yakuyemo ikabutura mu kucyishimira, bimuhesha ikarita y'umutuku.



Kuri uyu wa Gatandatu itariki 2 Ugushyingo 2024 ikipe ya Police FC yari yakiriye Rutsiro FC mu mukino w'umunsi wa Munani wa Shampiyona y'u Rwanda 2023-24. 

Ni umukino Police FC yakinnye ifite gahunda yo gutsinda kuko kuwutsinda yari ibizi neza ko biyifasha kugeza amanota 15. Ku ruhande rwa Rutsiro FC yo yari izi ko nitsinda uyu mukino iza kuzuza amanota 10.

Umukino watangiye Police FC ariyo iri gukinana imbaraga zidasanzwe kuko ku munota wa mbere Richard Kirongozi yazamukanye umupira ashakisha Ani Elijah, ananiwe gutera umutwe umupira usanga Bigirimana Abedi awutera ku ruhande.

Nyuma y'iminota itanu, Rutsiro FC niyo yatangiye kwiharira umupira gusa uburyo bwakozwe na Kwizera Eric na Habimana Yves bugarurwa na ba myugariro na Police FC barangajwe imbere na Issah Yakubu na Mandela Ashlaf.

Ku munota wa 29 Richard Kirongozi yazamukanye umupira awuha Ani Elijah gusa awuteye mu izamu rya Rutsiro FC umupira ugarurwa n'umutambiko w'izamu. 

Ku munota wa 35 Rutsiro FC yari iri gukina neza yahererekanyije agapira imbere y'izamu rya Police FC nuko Jonas Malikidogo Mumbele afungura amazamu maze Rutsiro FC itangira kuyobora umukino.

Ku munota wa 45 Migisha Didier yazamukanye umupira ageze mu rubuga  rw'amahina ba myugariro ba Rutsiro baramutega nuko umusifuzi atanga Penaliti. Penaliti ya Police FC yatewe na Hakizimana Muhadjir gusa umupira awutera mu ntoki za Matumele Arnold. 

Igice cya mbere cyarangiye Rutsiro FC iyoboye umukino n'igitego kimwe ku busa bwa Police FC.

Mu gice cya Kabiri Rutsiro FC yagarutse isa n'aho ari nshya nuko ku munota wa 48 Jonas Malikidogo Mumbele arongera atsinda igitego cya kabiri cya Rutsiro FC. 

Abakinnyi ba Police FC bakimara gutsindwa igitego cya kabiri, biminjiriyemo agafu batangira kwataka. Ku munota wa 60 Hakizimana Muhadjir yarekuye ishoti rikomeye ryabyaye igitego cya mbere cya Police FC.

Ku munota wa 69, Police FC yongeye kwatsa umuriro imbere y'izamu rya Rutsiro nuko Bigirimana Abedi atsinda igitego cya kabiri cya Police FC.

Ku munota wa 90 Issa Yakubu wa Police yatinze igitego cya gatatu nuko atekereje ukuntu ikipe ayikuye mu nzara za Rutsiro FC yishima akuramo ikabutura, yerekwa ikarita itukura.

Umukino warangiye Police FC yari isigaye iri gukina ari abakinnyi 10 yegukanye intsinzi nuko ihita yuzuza Amanota 15, ikipe ya Rutsiro yo iguma ku manota arindwi. 

Mu yindi mikino yakinwe kuri uyu wa Gatandatu muri shampiyona y'u Rwanda, Amagaju yatsinze Vision ibitego 3-1, naho Bugesera igwa miswi na Musanze igitego 1-1.

Police FC yavuye inyuma itsinda Rutsiro FC yuzuza amanota 15

Police FC yabonye amanota atatu y'ingenzi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND