The Guardians Choir ibarizwa ku itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi rya Masaka, mu Mujyi wa Kigali, bashyize hanze indirimbo nshya bise "Kwa Muganga" banakomoza ku kwagura umubano n’abaririmbyi mu bindi bihugu.
The Guardians Choir imaze imyaka 26 kuko yavutse mu 1998 ivukira i Masaka. Muri iki gihe cyose, ifite indirimbo z’amajwi zikubiye ku mizingo 6 (CDs), ndetse n’imizingo 4 y’amashusho (DVDs). Kugeza ubu, chorale ifite abaririmbyi barenga 50.
Mu murimo w’ ivugabutumwa bakora, ushingiye ku Ijambo ry’Imana riboneka mu 1 Abakorinto 14:15 “Nuko rero ngire nte? Nzajya nsengesha umwuka wanjye ariko kandi nzajya nsengesha n’ ubwenge, nzaririmbisha umwuka wanjye ariko kandi nzaririmbisha n’ubwenge.”
Mu kiganiro na inyaRwanda, The Guardians Choir bishimiwe cyane mu ndirimbo yabo nshya "Kwa Muganga", bahishuye ko bamaze kuvuga ubutumwa bwiza mu matorero atandukanye mu Rwanda, ndetse "turi kwagura umubano n’abandi bo mu bindi bihugu".
Mu rwego rwo kwagura umuziki wabo ukarenga imbibi z'u Rwanda ukagera ku rwego mpuzamahanga, barateganya kuririmba mu ndimi nyinshi. Bati "Kugeza ubu dufite indirimbo ziri mu rurimi rw’Ikinyarwanda n’Igiswahili, gusa turi muri gahunda yo gukomeza no gukora mu zindi ndimi nk'Icyongereza n’Ikigande".
Mu ndirimbo bafite zakunzwe cyane harimo "Uri Imana", "Icyerekezo", "Ubuhungiro", "Azaza", "Dufite Ishimwe", "Mwelekeo" n’ izindi nyinshi. Kuri ubu bashyize hanze indirimbo nshya yitwa “Kwa Muganga”, banateguza n’izindi zizayikurikira vuba.
Aba baririmbyi bafite imbuga nkoranyambaga zitandukanye bashyiraho ibihangano n’amakuru arebana na Korali zirimo: Youtube, Facebook, Instagram, X.Ni imwe mu makorali akunzwe cyane mu Itorero ry'Abadivantiste b'Umunsi wa Karindwi.
Indirimbo yabo nshya "Kwa Muganga" baririmbamo ko Yesu Kristo ari we Muganga uruta abandi bose, bagahamagarira abantu bose kumugana. Bayikoze bifashishije inkuru yo muri Bibiliya y'umugabo wavutse afite ubumuga bwo kutabona, ariko Yesu amukora ku maso arakira, abafite ukwizera guce babishidikanyaho.
Ni ho aba baririmbyi bahera bavuga ngo "ntukangwe n'igihe umaze mu butayu, igihe kizabera maze Yesu akugereho. Yari yarabaye iciro ry'imigani abamubonaga bose bamukwena". Bati "Nibakubaza uburyo wakize za ndwara zose zari zarakurembeje, babwire ko wageze kwa muganga. Hejuru y'abavura, njyewe nageze kwa muganga".
Benshi banyuzwe cyane n'iyi ndirimbo. Umwe ati "Ni ukuri kose kwa muganga ni ho dukirira uburwayi bwose twizere Umwami wacu ni we muganga mukura. Indirimbo nziza". Undi ati "The Guardians mbemera kubi. Mana we reba uri Imana none muti 'Kwa muganga'. Hano i Burera turabakunda cyane. Imana ibahe umugisha".
Abandi bati "Ese koko nawe wageze kwa Muganga, iyi ndirimbo ifite ubutumwa buri wese akwiriye kwibaza, ndabakunda". "Mbega indirimbo weeee! Muzi guhimba kabisa Imana ibakomereze impano". "[...] The Guardians choir ni ukuri murakoze cyane mukoze iyo bwabaga kandi muduhaye impuguro. Turabakunda cyane".
The Guardians Choir bakomoje ku gukora umuziki ku rwego mpuzamahanga
TANGA IGITECYEREZO