Igice cya mbere kigangiye ari ubusa ku busa mu mukino Rayon Sports yakiriye Kiyovu Sports mu munsi wa munani wa shampiyona y'u Rwanda Rwanda Premier League.
Inyarwanda iguhaye ikaze kuri Kigali Pele Stadium mu mukino uri guhuza Rayon Sports na Kiyovu Sports
Umukino warangiye Rayon Sports itsinze ibitego bine ku busa bwa Kiyovu Sports iba itsinze urugamba rw'amagambo rwabanjirije uyu mukino aho abagabo ku mpande zombi bari bahize gutsinda uyu mukino.
90+4' Adama Bagayogo yarekuye ishoti rikomeye imbere y'izamu rya Kiyovu sports nuko umuzamu nzeyurwanda Djihard ananirwa kuwukuramo nuko Rayon sports igira igitego cya kane.
Iminota 90 isanzwe yarangiye Rayon Sports iyoboye umukino n'ibitego bitatu ku busa bwa Kiyovu Kports nuko umusifuzi yongeraho iminota ine y'inyongera.
90' Adama dagayogo yisanze asigaranye n'umuzamu Djihard nuko umupira ananirwa kuwushira mu izamu ngo atsinde igitego cya kane.
89' Koruneli ya RRayon Sports yari itewe na Adama Bagayogo abakinnyi ba Kiyovu bayikiyemo biruka cyane.
86' Koruneli yas Kiyovu Sports itewe na Shelf Bayo umupira usanze Nsabimana Aimable ahagaze neza nuko umupira awukuzamo umutwe ikipe bya kiyovu sports ikomeza kubira igitego cy'impozamarira.
85' Abakunzi ba rayon sports bari kuririmba Murera muri kigali peel stadium kubera ko bamaze kwizera intsinzi ku bitego bitatu ku busa Bwa kiyovu sports.
80' Iraguha Hadji wa Rayon sports arekuye ishoti rikomeye shakisha igitego cya kane nuko umupira ugonga umutambiko w'izamu ujya ku ruhande.
78' Fall Ngagne afatiranyije ibyishimo by'igitego cya kabiri ahawe umupira na Muhire Kevin ahita atsindira Rayon Sports igitego cya gatatu.
76' Iraguha Hadji atindiye Rayon sports igitego cya kabiri nyuma y'uko ishoti ryari rirekuwe na Adama Bagayogo ryari rikuwemo na Nzeyurwanda Djihard
76' Abakinnyi b'ikipe ya Kiyovu sports bazamukanye umupira im,bere y'izamu rya Rayon Spports barase igitego ku isoti ryari ritewe na desire.
74' Abakinnyi ba Kiyovu batangiranye imbaraga zidasanzwe mu gice cya kabiri bakomeje kugaragaza gicika intege kuko bari kurushwa bikomeye na Rayon sports.
70' Koruneli ya Rayon Sports yatewe neza na Muhire Kevin n'uko Nsabimana Aimable ateye umupira n'umutwe umuzamu Djihard umupira awukuriramo ku murongo.
67' Fall Ngagne yari asigara nye n'umuzamu wa Kiyovu bonyine nuko Nzeyurwanda djihard yongera gucungura Rayon sports umupira awushira muri koruneli.
64' Kiyovu sports ikoze impinduka maze kalim Mackenzie yinjira mu kibuga asimbura Twahirwa olivier.
61' Fall Ngagne yari afatanyije na adama Bagayogo bagera imbere y'izamu rya Kiyovu n'uko Ndizeye Eric umupira awukura ku mutwe wa Fall Ngagne.
60' Iraguha Hadji yari yongeye kuzamukana umupira imbere y'izamu rya Kiyovu sports nuko Selif Bayo aratabara.
57' Abakinnyi ba Rayon sports barimo Adfama Bagayogo, Iraguha Hadji na Richard Ndayishim,iye bakomeje kugora Kiyovu sports bareba ko batsinda igitego cya kabiri.
54' Iraguha Hadji atsindiye Rayon sports igitego cya mbere nyuma y'uko Adama bagayogo yari amaze kwandagaza abakinnyi ba Kiyovu sports.
52' Adama bagayogo na Iraguha Hadji bari bazamukanye umupira imbere y'izamu rya Kiyovu nuko Mosengo awukuramo na Kiyovu izamukana umupira ariko Ishimwe Kevin ananirwa gutsinda igitego
48' Muhirwe kevina yari atanze umupira kwa Fall Ngagne nuko agiye gutera umupira aragwa.
47' Masengo Tansele yazamukanye umupira imbere y'izamu rya Rayon sports nuko Khadim Ndiaye akuramo umupira.
Igice cya kabiri kigarukanye iminduka nuko Adama Bagayogo asimbura iraguha Hadji.
45+2 Muhire Kevin na Iraguiha Hadji bakomeje kugora ikipe ya kiyovu sports mu kibuga hagati nuko iminota itatu yari yongewe kugira ngo igice cya mbere kirangire irarangira.
44' Muhire Kevin yari acenze Nizeyimana Djuma n'uko amukorera ikosa Djuma yerekwa ikarita y'umuhondo nuko Muhire Kevin ateye kufura ikurwamo neza n'umuzamu Nzeyurwanda Djihard.
42' Umuzamu wa Rayon Sports Khadim Ndiaye akuyemo umupira ubwo yari asigaye wenyine ari kumwe na Musengo Tansele, arokora ikipe ya Rayon sports.
40' Shelif Bayo yongeye kurata igitego cya Kiyovu, nanone Muhire Kevin agurukana umupira imbere y'izamu rya Kiyovu umusifuzi avuiga ko yakoze amakosa.
37' umupira utangiye kuva ku izamu rimwe ujya ku rindi nyuma y'uko Shelif Bayo ananiwe gutsinda igitego cya kiyovu n'uko Iraguiha Hadji nawe azamukanye umupira wenyine umupira awamburwa na Ishimwe Kevin.
35' Kufura ya Kiyovu Sports yari itewe na Hakizimana felicien umupira ukuwemo na Khadim Ndiaye neza cyane.
30' kiyovu Sports yari ifunguye amazamu ku gitego cya mosengo Tansele, umusifuzi avuga ko habayeho amakosa yo kugonga Omar Gning , abaganga binjirana ingobyi mu kibuga. nyuma yo kugongana na Mosengo Tansele.
27' Serumogozamukana umupira imbere y'izamu rya Kuyovu nuko umupira bawushira muri koruneli. Koruneli ya rayona yatewe na Kevin umupira urenga abakinnyi bose ujya hanze.
25' Kiyovu Sports ikoze impinduka n'uko Ishimwe Kevin yinjira mu kibuga asimbuye Gakuru Matata.
21' Gakuru Matata wa kiyovu sports aryamye hasi nyuma yo kugongana na serumogo Ali.
19' Serumogo Ali yari arekuye umupira mwiza imbere y'izamu rya kiyovu n'uko Elenga Kanga ananirwa kuwushira mu izamu rya Kiyovu Sports umupira awutera ku ruhande.
16' Rayon sports ikomeje gucurika ikibuga yiharira umupira kurusha Kiyovu Sports.
14' Iraguha Hadji ukomeje kugaragaza imbaraga zidasanzwe muri uyu mukino arekuye ishoti rikomeye nuko umupira unyura ku ruihande. umuzamu wa Kiyovu Sports Nzeyurwanda Djihard aryama hasi.
13' Ndayishimiye Richard ahaye umupira Muhire Kevin Mu kibuga hagati nuko kevin agerageza gushotera kure maze umupira unyura hejuru y'izamu rya Nzeyurwanda Djihard.
11' Prince Elenga Kanga yari acenze ba myugariro ba kiyovu Sports ashaka gushota Nizeyiman Djuma amukuraho umupira.
9' Muhire kevin yambuye umupira Nizeyimana Djuma nuko Iraguha Hadji azamukanye umupira abakinnyi ba Kiyovu bawushira muri koruneli.
8' Abakinnyi ba rayon Sports nibo bari kwiharira umupira mu kibuga hagati ariko n'abakinnyi ba kiyovu bakanyuzamo bakatakana imbaraga zidasanzwe.
4' Gakuru Matata yari arekuye umupira imbere y'izamu rya Rayon Sports nuko umuzamu Khadime Ndiaye ukomoka muri Senrgal araguruka umupira arawufata.
2' Iraguiha Hadji yari amazukanye umupira imbere y'izamu rya Kiyovu nuko Ndizeye eric amutereka hasi. hatanzwe kufura yatewe na Muhire Kevin nuko umupira ugeze kwa Prince EElenga kanga umupira awutera ku ruhande n'umutwe.
1' Abakinnyi ba Kiyovu Sports batangije umupira nuko Shelf Bayo arekuye ishoti umupira unyura ku ruhande rw'izamu.
Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Kiyovu ni Nzeyurwanda, Twahirwa, Hakizimana, Ndizeye, Mbonyingabo, Kazindu, Nizeyimana, Gakuru Mugisha na Bayo.
Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports ni Khadime, serumogo, Hakim, Aimable, Gning, Richard, Madjaliwa, Kevin, Ngagne, Hadji na Elenga.
Kuri uyu wa Gatandatu itariki 2 ugushyingo 2024 nibwo hateganyijwe umukino w’amateka muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda urahuza Rayon Sports FC na Kiyovu Sports Club.
Mbere y’uyu mukino abagabo batandukanye bayoboye amakipe yombi haba Rayon Sports na Kiyovu Sports bivuze ibigwi bagaragaza ko bagomba gufasha amakipe yabo gutsinda uyu mukino.
Ni Umukino ukomeye mu mateka kuko aya makipe agiye gukina amaze igihe kirekire ahanganye mu Rwanda. Guhangana kw’aya makipe ntabwo ari iby’ungubu gusa ahubwo hari n’abavuga ko byagabanyutse ugereranyije na cyera.
Kuva mu 1965 ikipe ya Kiyovu Sports Club na Rayon Sports FC yari afitanye ubukeba bwo ku rwego rwo hejuru, aho umukino wayahuzaga amakipe yombi, ari wo warebwaga n’abafana benshi mu Rwanda.
Ku itariki ya 15 Kamena muri 2017, kuri stade yo ku Mumena Rayon Sports FC yatsinze Urucaca ibitego 2-1 bituma irangiza shampiyona ku mwanya wa 15 muri shampiyona y’icyiciro cya mbere byashoboraga gutuma Urucaca rumanuka mu cyiciro cya kabiri nubwo byaje kurangira Urucaca rutamanutse mu cyiciro cya kabiri bituma kongera guhangana hagati ya Kiyovu Sports Club na Rayon Sports FC bizuka.
Kuva muri 2020 Kiyovu Sports Club yongeye kugaruka mu guhangana na Rayon Sports FC ubwo Mvukiyehe Juvenal yari atorewe kuyobora Urucaca bihebeye kubera ko kimwe mu ntego yarafite harimo no kongera guca ako gasuguro ka Rayon Sports FC kandi yabigezeho kuko mu myaka 3 yayoboye ntabwo iyi kipe yambara Ubururu n’Umweru yabashize kumutsinda.
Kuva muri 2010 kugeza muri 2024 muri shampiyona Rayon Sports FC igiye guhura na Kiyovu Sports Club ku nshuro ya 30. Muri iyi mikino Rayon Sports FC yatsinzemo 11, Kiyovu Sports itsinda imikino 10, zinganya 8.
Mu mikino 8 ya shampiyona iheruka guhuza aya makipe yombi ya Rayon Sports FC ntabwo izi gutsinda uko bisa, Kiyovu Sports Club yatsinzemo imikino 5 naho banganya itatu.
Rayon Sports FC iheruka gutsinda Kiyovu Sports Club muri shampiyona taliki ya 1 Ukuboza 2019 ubwo yayitsindaga igitego 1-0. Mu mukino uheruka kubahuza muri shampiyona 2023-2024 tariki 11 Gicurasi 2023, warangiye Kiyovu Sports Club itsinze igitego 1-0 cya Alfred Leku.
Abatoza ba Rayon Sports bamanutse bafunze bukwasi.
Abakunzi ba Rayon Sports babukereye bashaka gutsinda Kiyovu Sports
TANGA IGITECYEREZO