Kigali

Uko ingaruka z’ibiyobyabwenge zigera no ku batabikoresha n'ibisabwa buri wese mu guhangana nabyo

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:2/11/2024 13:06
0


Byanze bikunze wumvise kenshi ingaruka mbi ibiyobyabwenge bigira ku buzima bw’ababikoresha zikagera no ku bandi batabikoresha bitewe n’uko ibibazo biteza ku mibereho ya muntu bigera no ku badafite aho bahuriye nabyo nko gukenesha umuryango we no guteza umutekano muke muri rubanda.



Abahanga bavuga ko ikiyobyabwenge ari ikintu cyose gihindura imitekerereze n’imyitwarire ya muntu bikagira ingaruka ku buzima bwe, cyaba kinyowe, gihumetswe cyangwa gitewe mu rushinge n’ubundi buryo bwose cyafatwamo.

Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), kivuga ko ibiyobyabwenge bikunze kugaragara ndetse no gukoreshwa mu Rwanda ari Urumogi, Kanyanga, Mayirungi, Mugo (Heroin), Lisansi, Cocaine, inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge nka muriture n’izindi, ibinini bikoreshwa nk’ibiyobyabwenge n’ibindi.

Itariki ya 26 Kamena, ni umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka wahariwe kurwanya ibiyobyabwenge, wagiyeho hagamijwe gukangurira abatuye Isi kubireka no kubirwanya, kuko byangiza ubuzima bikagira n’ingaruka mu guhungabanya umudendezo w’abatuye Isi.

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego zishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko zahagurukiye kurwanya ibiyobyabwenge binyujijwe mu bukangurambaga bwo kubirwanya no kongera ibikorwa byo gushakisha no gufata abishora mu kubicuruza, kubikwirakwiza no kubikoresha.

Kuva muri Gicurasi kugeza mu mpera z’ukwezi k’Ukwakira uyu mwaka, mu Mujyi wa Kigali hafatiwe mu bihe bitandukanye Kg 22,758 n’udupfunyika tw’urumogi dusaga 5,000, litiro 278 z’ikiyobyabwenge cya Kanyanga n’andi moko atandukanye y’inzoga zitujuje ubuziranenge, byamenewe mu ruhame ku kimoteri cy’Umujyi wa Kigali giherereye mu murenge wa Nduba, mu Karere ka Gasabo, abaturage bakangurirwa kubyirinda no kugira uruhare mu kubirwanya. 

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, avuga ko ibiyobyabwenge bitemewe mu gihugu ku bw’ubukana n’ingaruka bigira ku babikoresha bikanahungabanya umutekano, ituze n’umudendezo bya rubanda, akaba ari nayo mpamvu hashyizweho ibihano ku muntu wese ubifatanywe, ubinywa, ubicuruza, ubihinga, ubitunda n’undi wese ubigiramo uruhare.

Yagize ati: “Umuntu unywa ibiyobyabwenge, ubihumeka, ubyitera cyangwa n’ubundi buryo bwose abikoreshamo cyane cyane ku bantu bavanga ubwoko bwinshi bwabyo, bibagiraho ingaruka cyane cyane ku buzima bwo mu mutwe, bigatuma ibibazo byo mu mutwe birushaho kuba urusobe, rimwe na rimwe bagahura n’akaga gakomeye nko gutakaza ubushake bwo gukora, gutakaza ubushobozi bwo gufata mu mutwe, agahinda gakabije no kwiyahura.”

Avuga ko umubare munini w’abakoresha ibiyobyabwenge ari urubyiruko, bitewe ahanini no kuba bamwe bagendera mu kigare cyangwa agakungu, kunanirana, kwiheba, ubumenyi buke ku ngaruka zabyo, aho umuntu atuye n’abo babana cyangwa se bagendana, uburwayi bwo mu mutwe n’ibindi bitandukanye. 

ACP Rutikanga yongera kwibutsa abaturage ko uruhare rwa buri wese rukenewe mu gukumira no guhashya ibiyobyabwenge, hatangwa amakuru igihe cyose hari aho babicyetse.

Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), kigaruka ku biranga umuntu wabaswe n’ibiyobyabwenge; kivuga ko kugira ngo umuntu yitwe imbata yabyo, aba afite bimwe mu bimenyetso birimo irari ridashira ryo gufata ikiyobyabwenge, kugira ububabare cyangwa ibindi bimenyetso iyo ikiyobyabwenge cyagabanutse cyangwa cyabuze mu mubiri;

Gukenera kongera ingano y’ikiyobyabwenge kugira ngo yumve amerewe neza, gutakaza ishyaka ryo gukora ibindi bintu bitari ugukoresha ikiyobyabwenge, gukoresha igihe kinini cy’umwanya we wa buri munsi mu biyobyabwenge no gukomeza kubikoresha n’igihe azi neza ingorane byamuteje n’ingaruka ashobora guhura nazo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, avuga ko uwabaswe n’ibiyobyabwenge uretse ibibazo agira ku buzima bwe binamugiraho ingaruka ku mibanire n’umuryango we n’abandi.

Yagize ati: “Kubera ko aba yarabaswe nabyo ageraho akagira ingeso yo kwiba, agatangira yiba ababyeyi cyangwa abo babana. Nta murimo akora, ahorana impagarara n’amahane mu muryango n’abo bakorana, ahora mu madeni kubera kuguza ngo abibone, ubukene, ubuhemu, kubeshya, kwiyandarika, gufata ku ngufu, gutera no guterwa inda atabiteganyije, gusaba uruhushya mu kazi rwa buri kanya bikaba byamuviramo kwirukanwa mu muryango, ku ishuri cyangwa mu kazi bityo ejo heza he hazaza hakangirika.”

Umwe mu bari barabaswe n’ibiyobyabwenge Munyankwira Ramadhan, ubu usigaye ari Imboni y’Impinduka, avuga ko ari umwe mu bahoze mu bikorwa bihungabanya umutekano kubera gukoresha ibiyobyabwenge akaba yicuza igihe yataye. Yagize ati: “Njye ndicuza impamvu nakoresheje ibiyobyabwenge kuko iyo mbaze ibyo maze kugeraho aho mbiviriyemo; bitandukanye cyane n’ibyo nari mfite nkibirimo.

Nkikoresha ibiyobyabwenge nabonaga amafaranga menshi ariko agapfa ubusa kuko nayajyanaga mu biyobyabwenge nkaba ari byo niberamo. Aho mbirekeye biratandukanye cyane kuko ubu ayo mbonye mbasha kuyacunga neza akangirira akamaro.”

Akomeza agira ati: “Ndicuza cyane kuko iyo nza kuba naramenye ubwenge mbere y’uko mbikoresha byari kuba byiza kurushaho. Ingaruka zo kubikoresha zo ni nyinshi; hari nk’abo nibaga nabakomerekeje bakajya kwivuza, abo nibaga ari yo bari bagiye kurarira bakaburara n’ibindi. Izo zose ni zimwe mu ngaruka zabyo nicuza. 

Ubu noneho aho mbirekeye uwambonaga akampunga cyangwa agakinga, niwe uza ngo mukorere igikoresho runaka kandi akanyishyura yishimye nta kibazo, izo ni inyungu nyinshi kurusha mbere.”

Avuga ko akinywa ibiyobyabwenge kubona umupolisi byari ikibazo kuko yamufataga nk’umwanzi kuri we, ariko ubu bakaba bafatanya kuko iyo agize ikibazo runaka ahita yitabaza Polisi, akaba asaba umuntu wese ugikoresha ibiyobyabwenge cyane cyane urubyiruko kubireka kuko nta cyo yageraho ahubwo ko yashaka umurimo wamuteza imbere ubwe n’igihugu muri rusange.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND