Kigali

Espagne yatangiye icyunamo cy'abantu 158 bahitanywe n'umwuzure

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:1/11/2024 13:57
0


Nyuma y'uko umwuzure wibasiye Espagne ugahitana ubuzima bw'abantu 158 abandi bakaburirwa irengero, ubu iki gihugu cyatangije icyunamo cy'iminsi 3 mu rwego rwo guha icyubahiro abahasize ubuzima.



Icyunamo cyatangiye  ejo ku wa Kane cyatumye n’amabendera mu gihugu hose yururutswa akagezwa muri kimwe cya kabiri ndetse aho abaturage bari bateraniye ku nyubako zibasiwe bafashe umunota wo kwibuka abahasize ubuzima.

Imvura yaguye ku wa Kabiri w’iki cyumweru yateje umwuzure ukomeye, imaze guhitana ubuzima bw’abantu 158 mu gihe abandi bakomeje kuburiwe irengero bari gushakishwa.

Minisitiri w’Intebe wa Espagne, Pedro Sanchez, yasabye abaturage kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda kuko ibiza bitararangira muri Valencia.

Sanchez nyuma yo kubonana n’abayobozi bo mu nzego z’ubutabazi muri Valencia yagize ati: “Icyo dushyize imbere ni ugushaka abibasiwe, bakomeje kuburirwa irengero kugira ngo abagize imiryango yabo babasezere mu cyubahiro.”

Ku wa Gatatu, ingo z’abagera ku 150 000 muri Valencia nta mashanyarazi zari zifite, nubwo umunsi wakurikiye wagiye uboneka mu bice bimwe na bimwe.

Aka Karere gakomeje kuba mu bwigunge kubera imihanda myinshi yangiritse bigakoma mu nkokora imigenderanire ariko ubuyobozi bwijeje ko bizatwara ibyumweru bibiri cyangwa bitatu igasanwa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND