Ubwo yari mu nama nyunguranabitekerezo yo kwizihiza Umunsi mpuzamahanga wa Demokarasi kuri uyu wa Kane tariki 31 Ukwakira 2024, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Hon.Kazarwa Gertrude yatanze ubutumwa bwibutsa Abanyarwa ko bakwiriye kwishimira imiyoborere bihitiyemo biciye mu nzira ya Demokarasi.
Hon.Kazarwa Gertrude uyoboye Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda Umutwe w’Abadepite, yibukije Abanyarwanda ko bakwiye kwishimira no gusangira imiyoborere bihitiyemo, kandi ntihagire usigara inyuma mu ikoranabuhanga.
Yagize ati: "Ndibutsa
Abanyarwanda ko dukwiye kwishimira no gusangira imiyoborere twihitiyemo
duharanirako buri muturage agira amahirwe yo gukoresha ikoranabuhanga.”
Hon.Kazarwa yasobanuye ko
abagize Inteko Ishinga Amategeko mu nshingano zabo badahwema guharanira ko
abaturage bagira uruhare muri gahunda zigamije kubateza imbere ndetse
n'uburenganzira bwo kugaragaza ibitagenda mu gushimangira amahame ya
Demokarasi.
Mu gihe ubusanzwe Umunsi
Mpuzamahanga wa Demokarasi wizihizwa tariki ya 15 Nzeri 2024, Perezida wa Sena,
Dr Kalinda François Xavier yavuze ko u Rwanda rwahisemo kuwizihiza uyu
munsi kuko itariki yahuriranye n’izindi gahunda, zijyanye no kwimakaza
imiyoborere, Abanyarwanda bihitiramo abayobozi, bashyiraho inzego zibabereye.
Yagize ati: “Twahisemo
kubaka uburyo bw’imiyoborere bwita ku byo abaturage bakeneye. Uyu munsi,
demokarasi yacu, ni ishusho y’ibyifuzo by’Abanyarwanda, bifuza kubaho mu mahoro
n’umutekano, no kugira iterambere n’imibereho myiza”
Ibiganiro byo kwizihiza
Umunsi Mpuzamahanga wa Demukarasi, byitabiriwe n’Abagize Inteko Ishinga
Amategeko, abayobozi mu nzego zinyuranye za Leta, n’imiryango itari ya leta aho
bateraniye mu cyumba cy’Umutwe w’Abadepite bungurana ibitekerezo mu rwego rwo
gukomeza guteza imbere Demokarasi mu Rwanda.
Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko,Hon. Kazarwa Gertrude yibukije Abanyarwanda ko bakwiriye kwishimira no gusangira imiyoborere bihitiyemo
TANGA IGITECYEREZO