Kigali

U Burundi bwakuyeho Visa ku bihugu byose byo muri COMESA

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:1/11/2024 8:48
0


U Burundi bwakuyeho Visa ku bifuza kujya muri icyo gihugu basanzwe bava mu bihugu bigize umuryango wa COMESA. Byemejwe n’Umukuru w’igihugu, Evariste Ndayishimiye mu nama ya 23 y’uwo muryango yabereye mu murwa mukuru i Bujumbura.



Perezida Evariste Ndayishimiye yashyikirijwe kandi ubuyobozi bw'uwo muryango COMESA, asimbuye mugenzi we wari uwuyoboye Hakainde Hichilema, Perezida wa Zambiya.

Hakainde Hichilema yabwiye abitabiriye iyi nama ko uwo muryango ukomeje gutera imbere aho imibare yerekana ko ibicuruzwa hanze byavuye ku gaciro ka Miliyari 10 bijya kuri Miliyari 14 z’Amadolari mu 2023.

Ku bijyanye n’igisata cy’ingenzi, Hichilema yasabye ibihugu bigize uwo muryango kwitanaho bigakomezanya. Yagize ati "Nipfuza kubasaba Nyakubahwa mubanze mwite ku mubano mwiza mbere y'uko ujya kure yawe. Nimuze tubanze dutezanye imbere." 

"Dufite ubutunzi ntagereranwa mu bihugu byacu no mu butaka bwacu, ariko ntabwo tubwitayeho ngo twiteze imbere. Dukeneye gushyigikirana, bityo tuduze ibihugu byacu neza. Ndizera ko uyu mutima uzawukurikiza, muri uyu muryango wacu wa COMESA"..

Mu bafashe umwanya w'ijambo haba ku bakuru b’ibihugu bitabiriye iyi nama cyangwa ku bahagarariye abakuru b’ibihugu byabo, bose bagiye bagaruka cyane ku kibazo cy’umutekano mu Karere ko ari  ingenzi kugira ngo ibyipfuzo by’umuryango wa COMESA bijye mu ngiro nk’uko babyipfuza.

Mu ijambo rye umukuru w’igihugu cya DRC, Antoine Felix Tchisekedi Tchilombo, yongeye gutunga urutoki igihugu cy’u Rwanda nk’isoko y’umutekano muke mu ntara zo muri iki gihugu.

Yagize ati: “Nta mahoro nta terambere riba rishoboka. Repubulika ya demokrasi ya Congo yariyemeje biciye mu biganiro by’amahoro kugarukana umutekano mu ntara zayo zigeramiwe n’intambara y’agasomborotso iriguterwa n’u Rwanda. 

Dukeneye gufashanya bikomeye hagati y’ibihugu by’akarere kugira ngo dukumire imvo n’imvano iyo ari yo yose yo guhungabanya amahoro, hanyuma dushyigikire ubutunzi n’iterambere mu karere”.

Perezida w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye, guhera ubu wahawe kuyobora uyu muryango wa COMESA, avuga ko u Burundi ntacyo butazokora mu guteza imbere ubucuruzi no kugwiza ubutunzi. 

Ku mutekano mucye no kurwanya imirwi iteza intambara ahatandukanye, yagize ati: "Ugushyigikirana hagati y’ibihugu byacu ni yo nzira ya mbere kugira ngo turwanye intambara. Abanye-Congo baratabaza. Mfate kano kanya rero ndabahamagarira mwese gushyira hamwe bikatubera intambwe mu kwishyira no kwizana mu karere kacu."

Yagize ati: “Mu kwiyemeza gushyigikira kwishyira no kwizana hamwe no gukuraho inzitizi zifatiye ku kwishira n’ukwizana kw’abantu n’ibicuruzwa, kuva uyu munsi u Burundi ntibuzaka Visa uwo ariwe wese uzaba ashaka kuza mu Burundi ava mu bihugu biri mu muryango wa COMESA”.

Umuryango wa COMESA wabonye ubuyobozi bushya. Evariste Ndayishimiye ni we mukuru wawo, Perezida wa Kenya William Ruto akaba amwungirije naho Hakainde Hichilema, Perezida wa Zambiya akaza bwa gatatu nk’uwahoze ayoboye uwo muryango. 

Abakuru b’ibihugu batanu ari bo uwa Congo, Kenya, Zambiya, Etiyopiya na Madagascar ni bo bitabiriye iyi nama ya 23 ya COMESA yari ifite intego yo kwishimira imyaka 30 ishize uwo muryango uvutse.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND