Kigali

Amafunguro ya mbere mu kurinda no kurwanya Kanseri

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:31/10/2024 15:03
0


Kanseri ni indwara imaze guteza ikibazo ku Isi yose kuko ni indwara ihitana benshi buri mwaka. Gusa abaganga bavuga ko kuyirwanya binyuze mu biribwa ariyo nzira ya mbere yo kuyikumira.



Igiteye inkeke ni uko kandi imibare y’abarwara Kanseri ku Isi igenda yiyongera ndetse no mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere ikaba iri ku muvuduko ukabije.

Ubushakashatsi ntibuhwema gukorwa bugamije gushaka uko iyi ndwara yacika burundu cyangwa imiti yayihashya neza ariko biracyaza.

Iyi ndwara ikindi ni uko ifata ibice binyuranye by’umubiri harimo mu kanwa, mu muhogo, ibihaha, igifu, amara, prostate, amabere, inkondo y’umura, umwijima, uruhu, n’ahandi hanyuranye.

Nyamara nubwo ari indwara iteye ubwoba, ubushakashatsi bwerekanye ko hari ibiryo byagufasha guhangana na Kanseri, ndetse bimwe muri byo abaganga bakaba basaba abamaze kuyirwara kubirya mu rwego rwo kwirinda ko ikomeza gukura.

Dore amafunguro y'ingenzi yagufasha kwirinda indwara ya Kanseri: 

1. Imboga rwatsi 

Izi mboga n'izingiro ry’ifunguro ryuzuye kuko ari isoko ya za vitamini, imyunyungugu, ibisohora uburozi mu mubiri, enzymes, gusa zikaba zidafite calories nyinshi, ibinure, sodium n’ibindi byangiza.

Muri zo twavuga imbwija, epinari, dodo, zikaba isoko ya vitamini C, beta-carotene (ihinduka vitamini A mu mubiri) byose bikaba bizwiho guhangana no kurwanya kanseri.

Imboga rwatsi kandi zirimo glucosilonates, bikaba ibinyabutabire bituma uturemangingo tubyara Kanseri dupfa, bityo kurindwa Kanseri bigakomeza.

Ni byiza ko kuri buri funguro rya ku manywa na nijoro hataburaho izi mboga ndetse unashoboye wazirya zonyine. Byumwihariko kunywa umutobe wazikamuyemo ni byiza ku basanzwe barwaye Kanseri.

2. Inkeri

Inkeri mu moko yazo yose zaba izitukura, izirabura (zenda kuba nka mauve), n’andi moko yazo yose, ni isoko nziza y’ibirwanya uburozi mu mubiri, ndetse ziza ku isonga, zifitiye vitamini A na C ndetse na gallic acid izwiho kurwanya imiyege na bagiteri no kongerera ubudahangarwa bw’umubiri imbaraga.

Zibamo kandi ibindi binyabutabire binyuranye nka phenols, zeaxanthin, lycopene, cryptoxanthin, lutein byose bikaba birinda umubiri.

3. Imboga n’imbuto bisa na orange

Iyo kwa muganga badusaba ngo turye umukororombya, baba banatubwira kurya ibisa na orange dore ko ari ibara rya 2 uvuye ku mutuku utangira.

Imboga n’imbuto bisa gutyo twavuga Karoti, Amacunga, Indimu, Ibijumba bimwe na bimwe na Poivron zimwe. Ibi byose bikaba bikungahaye kuri carotenoids, bikaba ibinyabutabire birimo alpha carotene, beta-carotene, lycopene, lutein na cryptoxanthin byose bikaba bikomoka kuri vitamini A.

Ikinyabutabire cy’ingenzi hano ni beta-carotene, izwiho kongera ubudahangarwa, gusohora uburozi mu mubiri, kurinda umwijima, kurwanya kanseri y’uruhu, amaso n’ibindi bice by’umubiri.

4. Inyama z’umwimerere

Inyama z’umwimerere ni izikomoka ku matungo yorowe gakondo, mu yandi magambo ataragaburiwe ibiva mu nganda cyangwa ari ibituburano.

Gusa inziza ni umwijima w’inka hamwe n’uw’inkoko. Izi nyama zikungahaye kuri vitamini B12 na poroteyine, bikaba bifatanya mu kongerera umwijima wacu ingufu zo gusohora uburozi mu mubiri no kuwusukura cyane cyane amaraso n’urwungano ngogozi.

Sibyo byonyine kuko izi nyama zinakize kuri selenium, na zinc byose bizwiho guhangana na Kanseri. Irekurwa ry’indurwe rituma ibinure bishwanyaguzwa ndetse izi nyama zikingira umubiri ingaruka ziterwa no kunywa inzoga, kunywa imiti, kurwara indwara ziterwa na virusi no kugira umubyibuho udasanzwe.

5. Ibihumyo

Ibihumyo mu moko yabyo anyuranye bigira umumaro, dore ko hariho amoko arenga 100 yabyo. Kuva na kera bikoreshwa mu kurwanya kanseri kuko bifite muri byo ingufu zo kongerera imbaraga ubudahangarwa bw’umubiri.

Gusa mbere yo kubiteka banza umenye neza ko ubwoko wasaruye buribwa dore ko habaho n’imiyege itaribwa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND