Mu gihe hizihizwa umunsi mpuzamahanga wahariwe Demokarasi, mu Rwanda wizihijwe, abayobozi ba Leta mu nzego zitandukanye barebera hamwe intambwe u Rwanda rumaze gutera mu bijyanye no kwimakaza Demokarasi no kurebera hamwe uko barushaho kuyiteza imbere mu banyarwanda.
Kuri uyu wa Kane tariki 31 Ukwakira 2024, mu
Nteko Ishinga Amategeko habaye inama nyunguranabitekerezo yo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wa Demokarasi.
Ibi biganiro byari bifite insanganyamatsiko igira iti: "Imyaka 30: Umusaruro w'imiyoborere myiza yimakaza Demokarasi n'uruhare rw'ikoranabuhanga."
Perezida wa Sena, Dr
Kalinda François Xavier, yavuze ko Abanyarwanda biyemeje demokarasi ibabereye
kandi ishingiye ku byo bemeranyijeho birimo gusaranganya ubutegetsi no gushaka
umuti w’ibibazo binyuze mu biganiro.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego
rw’Imiyoborere, RGB, Dr Doris Uwicyeza, yavuze ko u Rwanda rwubatse demokarasi
aho umuturage agira uruhare rukomeye mu kwishakamo ibisubizo.
Yagize ati: “Usanga
baragizwe abafatanyabikorwa kurusha abagirirwabikorwa.’’
Umuvugizi w’Ihuriro Nyunguranabitekerezo
ry'Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, Nkubana Alphonse, yavuze ko ubudasa bwa
FPR Inkotanyi bwatangiye nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati: “Icya mbere, uwari
utsinze ayoboye ziriya ngabo yanze kuba Perezida w’Igihugu, murabizi.
Sindamubona ngo mubaze ariko ni igikorwa cy’ubutwari, turabimushimira cyane.
RPF yafashe amashyaka atarivanze mu bwicanyi, yishyira hamwe abyara ihuriro.’’
Nkubana Alphonse yavuze
ko imyaka 30 ishize u Rwanda rubohowe ari gihamya ko nta kaga u Rwanda
ruzongera gutezwa n’amashyaka. Ati: “Turasezeranya Abanyarwanda ko nta nduru yo
mu mashyaka muzongera kumva. Ibibazo byacu tuzajya tubikemurira aho tugomba
kubikemurira kandi imyaka 30 irabigaragaza.”
Umunsi mpuzamahanga wa
Demokarasi washyizweho n’inteko rusange y’umuryango w’abibumbye mu 1997, hagamijwe kwimakaza imiyoborere ishingiye ku mahame ya
Demokarasi, yemewe mu rwego mpuzamahanga.
Igihugu kigira demokarasi
iyo gifite imiyoborere abaturage bacyo bagizemo uruhare ku buryo uba usanga
umuturage aza ku mwanya wa mbere muri byose, aho umuyobozi abona umuyobozi
nk’umuntu ukwiye gukorera umuturage.
Demokarasi ni imiyoborere
yahanganywe n’u Rwanda ku bwa Gihanga Ngomijana kugeza mu 1960 ubwo abakoloni
bivangaga mu miyoborere yarwo, ubwami bakabukuraho.
Ikigaragaza ko u Rwanda rwari rufite demokarasi kuva kera, ni uko Umwami atategekaga wenyine kandi buri muyobozi yabaga afite ubwoko aturukamo butandukanye n’undi, bigaragaza ko ubutegetsi bwabaga busaranganyijwe.
U Rwanda rwizihije Umunsi Mpuzamahanga wa Demokarasi
TANGA IGITECYEREZO