Kigali

Ubujura, ibiyobyabwenge no kwangiza ibikorwaremezo ku ruhembe rw'ibyaha bijyana benshi mu magororero

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:31/10/2024 10:59
0


Ibyaha bitatu birimo ubujura (62,5%), ibiyobyabwenge (8,5%) no kwangiza ibikorwaremezo (7,5%) biri ku isonga mu bituma abantu bajyanwa mu bigo binyurwamo by’igihe gito.



Iyi mibare ikubiye muri raporo Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi, kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Ukwakira 2024, yagaragaje ko igenzura Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yakoreye muri ibyo bigo 28 yasanze harimo abantu 8373 (abagabo 7632, abagore 332, abahungu 365, abakobwa 44) ndetse n'abana bato bari kumwe na ba nyina 19.

Ijanisha ry’abafungiye mu magororero ugereranyije n’abo yagenewe kwakira ryavuye ku 140,7% mu 2022/2023 rigera ku 134,3% mu 2023/2024. Amagororero ari ku isonga mu gufungirwamo abantu benshi arimo irya Rwamagana (159,2%), Rusizi (158,6%), Nyarugenge (158%), Huye (143,5%) na Muhanga (142,8%).

Iyi komisiyo yagaragaje ko mu igenzura yakoze muri kasho z’Ubugenzacyaha 72 mu mwaka wa 2023/24, yasanze mu bantu 4852 bari bazifungiwemo barimo 4821 (99,4%) bari bafite impapuro bafungiyeho na ho 31 (0,6%) nta nyandiko zibafunga bari bafite kuko ari bwo bari bakizigeramo.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu [NCHR], Umurungi Providence, yabwiye abasenateri n'abadepite ko mu bikorwa bateganya mu mwaka wa 2024/2025, bazakomeza gushyira imbaraga mu bushakashatsi ku mpamvu zitera ubucucike mu magororero.

Ubujura, ibiyobyabwenge no kwangiza ibikorwaremezo ku ruhembe rw'ibyaha bikomeye bijyana abantu benshi mu magororero 

Ni ibikubiye muri raporo Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko

Umuyobozi w'iyi Komisiyo, Umurungi Providence yavuze ko bagiye gushakisha ibitera ubucucike mu magororero






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND