Ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi isezereye iya Djibouti nyuma yo kuyitsinda ibitego bitatu ku busa mu mukino wo kwishyura wakiniwe kuri stade Amahoro. Umukino wa mbere ikipe y'igihugu ya Djibouti yari yatsinze u Rwanda igitego kimwe ku busa.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane itariki 31 Ukwakira 2024 ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi itsinze ikipe y'igihugu ya Djibouti ibitego bitatu ku busa mu gushaka itike yo gukina igikombe cya Africa cy'abakinira imbere mu guhugu CHAN.
U Rwanda Rwatsindiwe na Dushimirimana Olivier watsinze ibitego bibiri naho Tuyisenge Arsene atsindamo ikindi gitego.
Gusezerera Djibouti mu ijonjora ry'ibanze ryo gushaka itike yo gukina CHAN, bisobanuye ko u Rwanda ruzongera gukina mu ijonjora rikurikiye n'ikipe izarokoka hagati ya Sudan y'Epfo na Kenya,
Uko umukino wagenze umunota ku munota
90+4' Umukino urangiye u Rwanda rutsinze ikipe y'igihugu ya Djibouti.
90+3' Abakinnyi b'u Rwanda bakomeje kuryosha ibirori byitabiriwe na Perezida Paul Kagame.
90' Tuyisernge Arsene atsinze igitego cya gatatu ku ruhande rw' u Rwanda nyuma y'agapira kari kari kwisirisimba mbere yizamu rya Djibouti.
88' Kufura y'u Rwanda igiye guterwa na Muhire kKevin ku ikosa ryakorewe mugisha Gilbert. kufura byarangiye Muhire Kevin atera Hejuru y'izamu.
86' Abakinnyi ba Djibouti batangiye gukinana amahane menshi cyane bibaza uko baza kubona igitego gishobora gushira akadomo ku rugendo rw'u Rwanda.
82'Ahmed Aden yari azamukanye umupira imbere y'izamu ry'u Rwanda Nuko Niyigena Clement aratabara aguma kwimana u Rwanda imbere ya Perezida Kagamwe.
80' Kufura y'u Rwanda ku ikosa ryakorewe Mugisha Gilbert, kufura itewe na Muhire Kevin biramgiye imuzamu wa Djibouti Sulait umupira awufashe.
78' Mugisha Gilberta yari atsinze igitego cya gatatu ku ruhande rw'u Rwanda umusifyuzi avuga ko yaraririye.
76' abakinnyi ba Djibouti nabo bari kugera geza gushaka igitego cyane ko baramutse bakibonye kugeza ubu nibo bakomeza mu kiciro gikurikira.
73' Twizeriman Onesme na Mugisha Gilbert bari bakoze utuntu twiza imbere y'izamu rya Djibouti ariko umuzamu aba ibamba umupira arawufata.
71' Ikipe y'igiohugu y'u Rwanda yakoze impunduka havamo Dushimiriman Olivier na Mbonyumwami Thaiba basimburwa na tuyisenge Arsene ndetse na Twizerimana onesme.
69' Mugisha Gilbert yazamukanye umupira imbere y'izamu rya Djibout ariko abakinnyi ba Djibouti baratabara.
66' Ruboneka Jean Bosco yari acenze ashakisha Mbonyumwami Thaiba nuko umupira ujya muri Korunrli. koruneli y' u Rwanda abakinnyi baDjibouti bongeye gusubiza umupira muri Koruneli itagize icyo imarira Amavubi.
61' Djibouti izamukanye umuipira imbere y'izamu ry'u Rwanda nuko Nshimiriman Yunusu aratabara.
60' mugisha Gilbert azamukanye umupira imbere y'izamu rya Djibouti maze Ahmed Abdi umupira awumukuraho ataratsinda igitego.
57' Muhire Kevin arwanye n'umupira imbere y'izamu rya Djibouti nuko umuzamu aba ibamba umupira awushira muri koruneli. Koruneli yatewe nuko Thaiba ashatse gutsinda igitego umuzamu umupira awugarurira ku murongo.
54' Abakinnyi ba Djibouti bafite gahunda yo kwirida gutsindwa ibitego byinshi kuko bari gukina bugarira nta gahunda yo kwataka bafite.
52' Mugisha Gilbert yari ateye umupira muremure ashakisha Mbonyumwami Thaiba nuko umupira utaramugeraho aratembagara aragwa.
51' Niyomugabo jean Claude yari azamukanye umupira ariko agiye gucenga myugariro wa djibouti Yabe saidi amukuraho umupira birangira Claude awurengeje.
48' ruboneka Jean Bosco abonye umupira imbere y'izamu rya Djibouti gusa awutera hejuru.
46' Abakinnyi ba Djibouti batangiranye imbaraga zidasanzwe ariko kufura yari itewe na Gabriel Dadie umupira ugarurwa na Niyigena Clement.
Perezida Paul Kagame yitabiriye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti ibitego bitatu ku Busa
Abanyarwanda baryohewe no kongera kwicarana na Perezida wa Repubulika muri Stade Amahoro.
U Rwanda rwasezereye ikipe y'igihugu ya Djibouti mu gushaka itike yo gukina igikombe cya Africa CHAN
Umutoza Trosten Frank spitller ari kwishimira gutsinda ikipe y'igihugu ya Djibouti
Iminota 45 isanzwe yarangiye u Rwanda rugifite ibitego bibiri ku busa bwa Djibouti nuko umusifuzi yongeyeho umunota umwe urangira ntagihindutse.
44' Mugisha Gilbert azamukanye umupira imbere y'izamu rya Djibouti nuko niyomugabo Claude ateye ishoti bawukuramo na Olivier asongejemo umupira umuzamu wa Djibouti arawufata.
43' Mbonyumwami Thaiba yari ahaye umupira Dushimirimana ngo atsinde igitego cya gatatu atiko umuzamu wa Djibouti umupira arawufata.
40' Ahmed Aden yafashije ikipe yigihigu ya Djibouti kugera imbere y'izamu ry'u Rwanmda ku nshuro yagatatu ariko Muihawnayo God akora akazi ke neza.
39' Kufura ya Djibouti iri imbere y'izamu ryayo barayiteye umupira bawihera Amavubi ariko umuzamu wa Djibouti baba ibamba.
35' Abakinnyi b'ikipe y'igihugu ya Djibouti babuze umuipira kugeza ubwo iminota 35 ishize bageze imbere y'izamu inshuro ebyiri gusa.
32' Kufura y'u Rwanda itewe na Muhire Kevin birangiye abakinnyi ba Djjibouti bawugaruye.
29' Mugisha Gilbert yari arekuye umupira muremure imbrere y'izamu rya Djibouti umuzamu wa Djibouti Sulait yigira agaca arawumira.
26' koruneli y'u Rwanda yari itewe na Muhire Kevina irangiye Mugisha Gilbert akoze ikosa.
23' Dushimirimana Olivier Uzwi nwa Muzungu arekuye ishoti imbere y'izamu rya Djibouti atsindira u Rwanda igitego cya kabiri.
22' Koruneli y'u rwanda itewe na Kevin abakinnyi ba Djibouti bawusubije muri koruneli, iya kabiri nayo ntiyagira icyo imarira u Rwanda.
19' Abakinnyi ba Djibouti batangiye kugaragaza gutinyuka kuko nabo bari gukinana ishaka muri iyi minota.
17'Mohamed Eden wa Djibouti arekuye ishoti nuko umupira uca hejuru y'izamu rya Muhawenayo God
16' Mohammed Youssuf wa Djibouti yazamukanye umupiura ateye ishoti asanga umuzamu God ahagaze neza.
15' Koruneli y'u rwanda utewe na Muhire Kevin isanze Yunusu ahagaze neza gusa umupira awutera hejuru y'izamu.
13' Dushimirimana Olivier yongeye kubona uburyo bukomeye imbere y'izamu awurwanira na Mbonyumwami Thaitba na Mugisha Gilbert ariko umupira unyura hejuru y'izamu
9' Dushimirimana Olivier atinze igitego cya mbere ku ikipe y'igihugu y'u Rwanda nyuma y'umupira wari umkaze akanya wisirisimba imbere y'izamu rya Djibouti
9' Mugisha Gilbert yari azamukanye umupira acenga ba Myugariro ba Djibouti nuko umupira uramurengana.
7' Koruneli y'u Rwanda ku mupira Ruboneka yari ashatse gusota nuko Farada arawurenza. koruneli yatewe na Muhire Kevin Ntacyo yamariye Amavubi.
4' Kapiteni Muhire Kevin yongeye gutera umupira hejuru y'izamu nyuma yuko yari awuhawe na Mugisha Gilbert.
3' Abakinnyi b'ikipe y'igihugu Amavubi bakomeje kwatakana imbaraga zidasanwe bareba ko babona igitego cya mbere.
1.55' Muhire Kevin na Mbonyumwami Thaiba bazamukanye umupira nuko Muhire Kevin awushota hejuru y'izamu.
1' Mbonyumwami Thaiba yari atangiye atungura ikipe y'igihugu ya Djibouti ariko abakinnyi ba Djibouti baratabara.
Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande Rw' Amavubi
Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rw'ikipe yigihugu y'u Rwanda ni Muhawenayo God, Nshimiyimana Yunusu, Byiringiro Gilbert, Ruboneka Bosco, Ngabonziza Pacifique, Mbonyumwami Thaiba, Muhire Kevin, Mugisha Gilbert, Niyigena Clement, Dushimirimana Olivier na Niyomugabo Claude.
Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Djibouti
ku ruhande rwa Djibouti abakinnyi babanje mu kibuga ni Sulait, Gabriel, Ahmed omar, Abdi Osman, Yabe Siadi, Ali Farada, Hassan Husein, Elabeh, Idris Mohamed, Mahad Abdi na Ahmed Aden
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi igiye kwakira Djibouti mu mukino wo kwishura mu gushaka itike yo kuzakina igikombe cya Africa cy’abakinnyi bakina muri shampiyona z’imbere mu bihugu byabo CHAN kizabera mu bihugu bitatu aribyo Kenya, Uganda na Tanzania.
Ni umukino ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ifite akazi gakomeye ko gutsinda Djibouti ibitego bibiri ku busa, kuko umukino wabanje Djibouti yatsinze u Rwanda igitego kimwe ku busa mu mukino n’ubundi wabereye kuri stade Amahoro igitego cyabonetse ku munota wa 79 gitsinzwe na Gabriel Dadzie.
Bamwe mu basesenguzi batandukanye bashimangiye ko kuba u Rwanda rwaratsinzwe na Djibouti ku Cyumweru habayeho uburangare bukabije ndetse abanyarwanda basuzugura ikipe y’igihugu ya Djibouti bayifata ko ari agakipe gato kandi gaciriritse.
Kuri uyu wa kane abanyarwanda baje kuri uyu mukino bafite gahunda yo gukosora amakosa yakozwe ku cyumweru ubwo Djibouti yatsinze u Rwanda igitego kimwe ku busa kuri stade Amahoro.
Abafana bari bagerageje kwitabira umukino u Rwanda rwatsinzemo ikipe y'igihugu ya Djibouti
AMAFOTO: Ngabo Serge Inyarwanda.com
VIDEO: Khalikeza Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO