Umuhanzi Rusanganwa Norbert wamamaye nka Kenny Sol ari mu myiteguro yo kujya gukorera ibitaramo bikomeye mu gihugu cya Canada ku nshuro ye ya Kabiri. Azabanzirizwa ku rubyiniro n'abarimo abashyushyarugamba Albina, Belinda ndetse n'umuhanzikazi Ka Keza.
Ibi bitaramo yabyise “Phenomenal”. Abisobanura nk’ijoro ridasanzwe kuri we mu rugendo rugamije kwishimana n’abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange.
Yifashishije konti ye ya Instagram, yagaragaje ko azataramira Abanyarwanda n’abandi batuye mu Mujyi wa Ottawa muri Canada tariki 15 Ugushyingo 2024, aho kwinjira ari amadorali 20. Tariki 22 Ugushyingo 2024 azataramira mu Mujyi wa Montreal
Mu guteguza ibi bitaramo, uyu muhanzi yagaragaje ko yabyitiriye indirimbo ye nshya yise ‘Phenomenal’ ariko itarajya hanze. Ni ibitaramo bya mbere agiye gukora ari mu inzu ifasha abahanzi ya 1:55 ya Coach Gael.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Kenny Sol yavuze ko yahisemo kwitirira ibi bitaramo bye indirimbo ‘Phenomenal’ kubera ko yashakaga kuyimenyekanisha mbere y’uko isohoka.
Iyi ndirimbo yamaze gukorwa mu buryo bw’amajwi ndetse n’amashusho hasigaye ko yemeze igihe cyo gusohoka kwayo. Ati “Icyatumye mpitamo kwitirira ibi bitaramo indirimbo yanjye ‘Phenomenal’ ni uko ari igikorwa nari narateguye cyo guhura n’abantu banjye.
Kuko nari narateguye ko nzajya njyayo kenshi, kuko ni ubundi bumenyi umuntu aba yunguka cyangwa se arema, rero ni igikorwa nateguye kugirango mpure n’abantu banjye mbasangize n’indirimbo yanjye nshya mu buryo bwa ‘Promotion’.”
Kenny Sol wamamaye mu ndirimbo nka ‘Forget’, ‘Haso’ n’izindi yavuze ko abafana be muri Canada bakwiye kwitega kwishima kuko ‘buri gihe cyose iyo duhuye biba ari byiza byiza’. Ati “Barabizi ko nta kintu mbanarabahishe, tuzatarama nk’ibisanzwe, tuzishima twongere duhure n’abanyarwanda cyangwa se n’abanyamahanga muri rusange.”
Uyu muhanzi yasabye abafana be kuzitabira ibi bitaramo, cyane ko agiye kubikora mu mpera z’umwaka agamije gutarama n’abakunzi be. Ati “Bazaze ari benshi twishime.”
Atangaje ibitaramo mu gihugu cya Canada mu gihe yari amaze iminsi aririmba mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival byabereye mu Ntara zitandukanye.
Kenny Sol yaherukaga muri Canada muri Nzeri 2023, ubwo yahataramiraga ku nshuro ye ya mbere. Icyo gihe yahakoreye ibitaramo bitanu.
Icya mbere yagikoreye mu Mujyi wa Edmonton ku wa 30 Nzeri 2023; ku wa 7 Ukwakira 2023 ataramira ahitwa Montreal, ku wa 8 Ukwakira 2023 azataramira i Toronto.
Ni mu gihe Ku wa 13 Ukwakira 2023, Kenny Sol yataramiye ahitwa Quebec naho ku wa 21 Ukwakira 2023 ataramira mu Mujyi wa Ottawa.
Kenny Sol yatangaje ko agiye gutaramira muri Canada mu bitaramo yitiriye indirimbo ye itarasohoka yise ‘Phenomenal’
Kenny Sol yavuze ko yateguye ibi bitaramo agamije guhura no kwishimana n’abafana be
Kenny
Sol yavuze ko abafana be muri Canada n’abandi bakwiye kwitega ibyishimo
bisendereye
Kenny Sol yari amaze iminsi aririmba mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival
KANDA HANO UBASHE KUREBA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NO ONE’ YA KENNY SOL NA DJ NEPTUNE
TANGA IGITECYEREZO